Zaburi 116:1-19
116 Nkunda Yehova kuko anyumva.
Iyo mwinginze ngo amfashe,+
2 Antega amatwi.+
Igihe cyose nkiriho nzajya musenga.
3 Ni nkaho urupfu rwari rwanzirikishije imigozi,Kandi nari ngeze mu bibazo bikomeye, meze nkaho ndi mu Mva.*+
Imibabaro n’agahinda byari byandenze.+
4 Ariko nasenze Yehova mwinginga+Nti: “Yehova, mbabarira unkize!”
5 Yehova agira impuhwe kandi arakiranuka.+
Imana yacu ni Imana igira imbabazi.+
6 Yehova arinda abataraba inararibonye.+
Nari nazahaye maze arankiza.
7 Reka ntuze,Sinongere guhangayika kuko Yehova yangiriye neza.
8 Wankijije urupfu,Umpanagura amarira, kandi urinda ikirenge cyanjye gusitara.+
9 Nzakorera Yehova igihe cyose nzaba nkiriho.
10 Naravuze kuko nari nizeye ko Imana iri bumfashe.+
Nari mbabaye cyane.
11 Nari mfite ubwoba bwinshiMaze ndavuga nti: “Umuntu wese ni umubeshyi.”+
12 Ibyiza byose Yehova yankoreyeNzabimwitura iki?
13 Nzanywera ku gikombe yampaye kugira ngo mushimire ko yankijije,Kandi nzasenga mvuga izina rya Yehova.
14 Ibyo nasezeranyije Yehova nzabikora.
Nzabikora ndi imbere y’abantu be bose.+
15 Iyo indahemuka za Yehova zipfuye,Aba agize igihombo gikomeye.+
16 Yehova,Ni ukuri ndi umugaragu wawe.
Ndi umugaragu wawe, nkaba umuhungu w’umuja wawe.
Ni wowe wabohoye imigozi yari imboshye.+
17 Nzagutambira igitambo cyo gushimira.+
Yehova, nzagusenga mvuga izina ryawe.
18 Ibyo nasezeranyije Yehova nzabikora.+
Nzabikora ndi imbere y’abantu be bose,+
19 Mu bikari by’inzu ya Yehova,+Hagati muri wowe Yerusalemu.
Nimusingize Yah!*+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
^ Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.