Zaburi 124:1-8

  • “Iyo Yehova ataba mu ruhande rwacu”

    • Twarokotse umutego (7)

    • ‘Yehova ni we udutabara’ (8)

Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu. Ni iya Dawidi. 124  “Iyo Yehova ataba mu ruhande rwacu,”+ Ngaho Isirayeli nisubiremo iti:   “Iyo Yehova ataba mu ruhande rwacu,+Igihe abantu batwibasiraga bashaka kuturwanya,+   Ubwo bari baturakariye cyane,+Baba baratumize turi bazima.+   Baba baratumazeho,Nk’uko amazi atwara ibintu.+   Icyo gihe baba baraturimbuye, nk’uko amazi afite imbaraga atembana ibintu.   Yehova nasingizwe, we waturinze abanzi bacu,Bari bameze nk’inyamaswa z’inkazi.   Tumeze nk’inyoni yarokotse,Ikava mu mutego umuhigi yayiteze.+ Uwo mutego waracitse,Maze tuba turarokotse.+   Yehova Umuremyi w’ijuru n’isi,Ni we udutabara.”+

Ibisobanuro ahagana hasi