Zaburi 130:1-8
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu.
130 Yehova, ntabara kuko nihebye cyane.+
2 Yehova, rwose nyumva!
Tega amatwi ibyo ngusaba.
3 Yah* Yehova, uramutse ugenzuye amakosa,Ni nde waba umwere?+
4 Kuko ari wowe ubabarira by’ukuri,+Kugira ngo abantu bagutinye.+
5 Niringira Yehova. Ndamwiringira rwose!
Ntegereje ijambo rye.
6 Ntegereje cyane Yehova!+
Mutegereje kuruta uko abazamu bategereza igitondo,+Barindiriye ko bucya.
7 Abisirayeli nibakomeze gutegereza Yehova,Kuko Yehova agaragaza urukundo rudahemuka,+Kandi afite imbaraga nyinshi zo gukiza.
8 Azakiza Abisirayeli ibyaha byabo byose.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.