Zaburi 147:1-20
147 Nimusingize Yah!*
Kuririmbira Imana yacu no kuyisingiza ni byiza.
Kuyisingiza birakwiriye kandi birashimisha.+
2 Yehova ni we wubaka Yerusalemu.+
Ahuriza hamwe abatatanyijwe bo muri Isirayeli.+
3 Akiza abafite imitima iremerewe,Agapfuka ibikomere byabo.
4 Abara inyenyeri.
Zose azihamagara mu mazina yazo.+
5 Umwami wacu arakomeye kandi afite imbaraga nyinshi.+
Ubwenge bwe ntibugira imipaka.+
6 Yehova ashyira hejuru abicisha bugufi,+Ariko ababi abacisha bugufi akabageza hasi ku butaka.
7 Nimuririmbire Yehova indirimbo zo kumushimira.
Muririmbire Imana yacu mucuranga inanga.
8 Ni yo itwikiriza ijuru ibicu,Ikagusha imvura ku isi,+Kandi ikameza ibyatsi+ ku misozi.
9 Ni yo iha inyamaswa ibyokurya,+Igaha ibyokurya ibyana by’ibikona bihamagara bisaba icyo birya.+
10 Ibona ko imbaraga z’ifarashi nta cyo zivuze,+Kandi ibona ko imbaraga z’umuntu ari ubusa.+
11 Yehova yishimira abamutinya,+Kandi bakiringira urukundo rwe rudahemuka.+
12 Yerusalemu we, shima Yehova.
Siyoni we, singiza Imana yawe.
13 Ni yo ikomeza ibyo ukingisha amarembo yawe,Igaha umugisha abagutuyemo.
14 Ni yo izana amahoro mu karere kawe.+
Iguha ingano nziza kurusha izindi ukanyurwa.+
15 Itanga itegeko ryayo ku isi.
Ijambo ryayo ririhuta cyane.
16 Yohereza urubura, ukagira ngo ni ubwoya bw’intama.+
Inyanyagiza urubura nk’ivu.+
17 Ijugunya urubura nk’ubuvungukira bw’umugati.+
Ni nde ushobora guhagarara mu bukonje bwarwo?+
18 Yohereza ijambo ryayo rugashonga.
Ihuhisha umuyaga wayo+ amazi agatemba.
19 Ibwira Yakobo ijambo ryayo,Ikamenyesha Isirayeli amategeko yayo n’imanza yaciye.+
20 Nta bandi bantu yakoreye nk’ibyo,+Kandi nta bandi bantu bamenye amategeko yayo.
Nimusingize Yah!*+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
^ Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.