Zaburi 149:1-9
149 Nimusingize Yah!*
Nimuririmbire Yehova indirimbo nshya.+
Nimumusingize muteraniye hamwe n’abantu b’indahemuka.+
2 Abisirayeli nibishimire Umuremyi wabo Mukuru,+Abana ba Siyoni bishimire Umwami wabo.
3 Nibasingize izina rye babyina.+
Nibamuririmbire bamusingiza bavuza ishako* n’inanga.+
4 Yehova yishimira abantu be.+
Abicisha bugufi, abahesha icyubahiro akabakiza.+
5 Indahemuka nizihabwe icyubahiro.
Nizirangurure amajwi y’ibyishimo ziri ku buriri bwazo.+
6 Niziririmbe indirimbo zo gusingiza Imana,Kandi zitwaze inkota ityaye impande zombi,
7 Kugira ngo zishyure abantu ibibi bakoze,Kandi zibahane,
8 Ziboheshe abami bazo iminyururu,N’abanyacyubahiro babo zibaboheshe amapingu,
9 Kugira ngo imanza baciriwe zibagereho.+
Ibyo ni byo bihesha ishema indahemuka z’Imana zose.
Nimusingize Yah!*
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
^ Ni akagoma gato bavuza bafashe mu ntoki.
^ Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.