Zaburi 2:1-12
2 Ni iki gitumye ibihugu bivurungana?
Kandi se ni iki gitumye abantu batekereza* ibitagira umumaro?+
2 Abami b’isi bariteguye,N’abategetsi bishyize hamwe,*+Kugira ngo barwanye Yehova n’uwo yatoranyije.*+
3 Baravuga bati: “Nimuze duce iminyururu batubohesheje,Kandi twikureho imigozi batuzirikishije.”
4 Uwashyizwe ku ntebe y’ubwami mu ijuru azabaseka,Kandi Yehova na we azabaseka.
5 Icyo gihe azababwira afite uburakari,Kandi uburakari bwe buzabatera ubwoba bwinshi.
6 Azababwira ati: “Ni njye wishyiriyeho umwami,+Mushyiriraho kuri Siyoni+ ari wo musozi wanjye wera.”
7 Reka mbabwire umwanzuro wa Yehova.
Yarambwiye ati: “Uri umwana wanjye,+Uyu munsi nabaye papa wawe.+
8 Ngaho nsaba maze nzaguhe ibihugu byose bibe umurage* wawe,Nguhe n’isi yose ibe umutungo wawe.+
9 Uzamenaguza ibihugu inkoni y’ubwami kandi y’icyuma.+
Uzabijanjagura nk’uko umuntu amenagura ikibindi.”+
10 None rero mwa bami mwe, mugaragaze ubwenge!
Mwa bacamanza bo mu isi mwe, nimwemere gukosorwa.*
11 Mukorere Yehova mutinya,Mumwubahe cyane mwishimye.
12 Nimwubahe* uwo mwana+ kugira ngo Imana itarakara,Mukarimbuka mwese,+Kuko Imana irakarira vuba abayirwanya.
Abagira ibyishimo ni abayihungiraho!
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “bongorerana.”
^ Cyangwa “bishyize hamwe bajya inama.”
^ Cyangwa “Kristo.”
^ Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
^ Cyangwa “mwemere umuburo.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nimusome.”