Zaburi 24:1-10

  • Umwami ufite icyubahiro yinjira mu marembo

    • ‘Isi ni iya Yehova’ (1)

Indirimbo ya Dawidi. 24  Isi n’ibiyiriho byose ni ibya Yehova.+ Ubutaka n’ababutuyeho na byo ni ibye.   Kuko yashyize ubutaka bwumutse hejuru y’inyanja akabukomeza,+Kandi yabushyize hejuru y’imigezi arabushimangira.   Ni nde uzazamuka akajya ku musozi wa Yehova?+ Kandi se ni nde uzahagarara ahantu he hera?   Ni umuntu wese ukora ibikorwa byiza kandi ufite umutima utanduye,+Utararahiye ibinyoma mu izina ryanjye,*Cyangwa ngo arahire agamije kubeshya.+   Azabona umugisha uturuka kuri Yehova,+Kandi Imana yo mukiza we, izabona ko ari umukiranutsi.+   Abamushaka ni uko bitwara. Mana ya Yakobo, abo ni bo bashaka kwemerwa nawe. (Sela)   Nimwigire hejuru mwa marembo mwe.+ Nimwaguke mwa marembo ya kera mwe,Kugira ngo Umwami ufite icyubahiro yinjire!+   Uwo Mwami ufite icyubahiro ni nde? Ni Yehova ukomeye kandi w’umunyambaraga.+ Ni Yehova, intwari ku rugamba.+   Nimwigire hejuru mwa marembo mwe.+ Nimwaguke, mwa marembo ya kera mwe,Kugira ngo Umwami ufite icyubahiro yinjire! 10  Uwo Mwami ufite icyubahiro ni nde? Ni Yehova nyiri ingabo, we Mwami ukomeye.+ (Sela)

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ubuzima bwanjye.” Byerekeza ku buzima bwa Yehova uwo muntu arahira.