Zaburi 25:1-22
Zaburi ya Dawidi.
א [Alefu]
25 Yehova, ni wowe nsenga.
ב [Beti]
2 Mana yanjye, ni wowe niringira.+
Ntiwemere ko nkorwa n’isoni.+
Ntiwemere ko abanzi banjye banyishima hejuru.+
ג [Gimeli]
3 Ni ukuri, mu bakwiringira nta n’umwe uzakorwa n’isoni.+
Abakora ibikorwa byo guhemuka ni bo bazakorwa n’isoni.+
ד [Daleti]
4 Yehova, mfasha menye ibigushimisha.+
Nyigisha menye uko nkwiriye kubaho.+
ה [He]
5 Umfashe kugendera mu kuri kwawe kandi unyigishe,+Kuko ari wowe mukiza wanjye.
ו [Wawu]
Ni wowe niringira umunsi wose.
ז [Zayini]
6 Yehova, ibuka ko uri Imana igira imbabazi,+Kandi ko kuva kera cyane, wagiye ugaragariza abagaragu bawe urukundo rudahemuka.+
ח [Heti]
7 Ntiwibuke ibyaha byo mu busore bwanjye n’amakosa yose nakoze.
Unyibuke bitewe n’urukundo rwawe rudahemuka.+
Yehova, unyibuke kuko ugira neza.+
ט [Teti]
8 Yehova ni mwiza kandi aratunganye.+
Ni cyo gituma yigisha abanyabyaha uko bakwiriye kubaho.+
י [Yodi]
9 Azafasha abicisha bugufi gukora ibyiza,+Kandi abicisha bugufi azabigisha inzira ye.+
כ [Kafu]
10 Ibyo Yehova akorera abubahiriza isezerano rye,+Kandi bagakurikiza ibyo abibutsa,+ birakiranuka kandi bihuje n’urukundo rudahemuka.
ל [Lamedi]
11 Yehova, nubwo icyaha cyanjye gikomeye,Ukimbabarire ubigiriye izina ryawe.+
מ [Memu]
12 Umuntu utinya Imana,+Yehova azamwigisha, maze amenye icyo akwiriye gukora.+
נ [Nuni]
13 Azabona ibyiza,+Kandi abamukomokaho bazahabwa isi.+
ס [Sameki]
14 Abatinya Yehova ni bo ncuti ze magara,+Kandi ni bo amenyesha isezerano rye.+
ע [Ayini]
15 Mpora mpanze amaso Yehova,+Kuko ari we uzankura mu mitego.+
פ [Pe]
16 Hindukira undebe kandi ungirire neza,Kuko ndi njyenyine kandi simfite kirengera.
צ [Tsade]
17 Agahinda ko mu mutima wanjye karushijeho kuba kenshi.+
Nkiza umubabaro mfite.
ר [Reshi]
18 Reba imibabaro yanjye n’ibyago byanjye,+Kandi umbabarire ibyaha byanjye byose.+
19 Reba ukuntu abanzi banjye ari benshi,Kandi urebe ukuntu banyanga cyane.
ש [Shini]
20 Undinde kandi unkize.+
Ntiwemere ko nkorwa n’isoni kuko naguhungiyeho.
ת [Tawu]
21 Undinde kuko ndi indahemuka kandi nkaba nkora ibikwiriye.+
Ni wowe niringira.+
22 Mana, ukize Abisirayeli imibabaro yabo yose.