Zaburi 26:1-12

  • Nzakomeza kuba indahemuka

    • “Yehova, nsuzuma” (2)

    • Nzirinda incuti mbi (4, 5)

    • ‘Nzazenguruka igicaniro cy’Imana’ (6)

Zaburi ya Dawidi. 26  Yehova, ngenzura, kuko nakomeje kuba indahemuka.+ Yehova, narakwiringiye mu buryo bwuzuye.+   Yehova, nsuzuma kandi ungerageze. Utunganye ibitekerezo byanjye by’imbere cyane* n’umutima wanjye.+   Kuko mpora ntekereza ku rukundo rwawe rudahemuka,Kandi nkora ibyo ushaka.+   Sinifatanya n’indyarya,+Kandi nirinda abahisha abo bari bo.*   Nanze kugendana n’abakora ibibi,+Kandi sinifatanya n’abantu babi.+   Nzakaraba ibiganza byanjye ngaragaze ko nta cyaha mfite. Yehova, nzazenguruka igicaniro cyawe ngusenga,   Kugira ngo ndangurure ijwi ngushimira,+Kandi namamaze imirimo yawe yose itangaje.   Yehova, nkunda inzu utuyemo.+ Ni ahantu hagaragaza ko ukomeye cyane.+   Ntundimburane n’abanyabyaha,+Kandi ntundimburane n’abanyarugomo,* 10  Bakora ibikorwa biteye isoni,Kandi bakarya ruswa. 11  Ariko njyewe, nzakomeza kuba indahemuka. Nkiza kandi ungirire neza. 12  Mpagaze ahantu hari umutekano.+ Nzasingiza Yehova ndi aho abantu benshi bateraniye.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ibyiyumvo byimbitse.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “impyiko zanjye.”
Cyangwa “nirinda abantu b’indyarya.”
Cyangwa “abantu bamena amaraso.”