Zaburi 32:1-11

  • Umuntu ugira ibyishimo ni uwababariwe

    • “Nakubwiye icyaha cyanjye” (5)

    • Imana ituma ugira ubushishozi (8)

Zaburi ya Dawidi. Masikili.* 32  Umuntu ugira ibyishimo ni uwababariwe ibyaha bye, n’igicumuro cye kikababarirwa.+   Umuntu ugira ibyishimo ni uwo Yehova atabaraho ikosa,+Kandi akaba atagira uburiganya.   Igihe nari ngikomeje guceceka, nacitse intege bitewe no guhangayika* umunsi wose.+   Ku manywa na nijoro wabaga undakariye, bikamerera nk’umutwaro uremereye.+ Imbaraga zanjye zanshizemo nk’uko amazi akama mu gihe cy’ubushyuhe bwo mu mpeshyi. (Sela)   Amaherezo nakubwiye icyaha cyanjye,Sinahisha ikosa ryanjye.+ Naravuze nti: “Nzabwira Yehova ibyaha byanjye.”+ Nuko nawe urambabarira.+ (Sela)   Ni yo mpamvu umuntu wese w’indahemuka azagusenga,+Igihe cyose uzaba ugishobora kuboneka.+ Ndetse n’ibibazo bimeze nk’umwuzure ntibizamugeraho.   Uri ubwihisho bwanjye,Uzandinda amakuba.+ Uzankiza maze numve amajwi y’ibyishimo.+ (Sela)   Warambwiye uti: “Nzatuma ugira ubushishozi, nkwigishe inzira ukwiriye kunyuramo.+ Nzakugira inama kandi ijisho ryanjye rizakugumaho.+   Ntukabe nk’ifarashi cyangwa inyumbu* zidafite ubwenge,+Izo bagomba kugabanya amahane yazo bakoresheje imikoba yo mu kanwa cyangwa iyo ku ijosi,Mbere y’uko zikwegera.” 10  Umuntu mubi agira imibabaro myinshi,Ariko uwiringira Yehova azamukunda urukundo rudahemuka.+ 11  Mwa bakiranutsi mwe, nimwishimire Yehova kandi munezerwe. Mwa bafite imitima itunganye mwese mwe, nimurangurure ijwi ry’ibyishimo.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “kuniha.”
Ni itungo rivuka ku ifarashi n’indogobe.