Zaburi 37:1-40
Zaburi ya Dawidi.
א [Alefu]
37 Ntukarakazwe n’abakora ibibi,Kandi ntukagirire ishyari abanyabyaha,+
2 Kuko bamara igihe gito nk’ibyatsi,+Bakuma nk’ibyatsi bibisi bagashiraho.
ב [Beti]
3 Jya wiringira Yehova kandi ukore ibyiza,+Uture mu isi kandi ube indahemuka mu byo ukora.+
4 Nanone ujye ukorera Yehova wishimye cyane,Na we azaguha ibyo umutima wawe wifuza.
ג [Gimeli]
5 Jya ureka Yehova akuyobore mu byo uteganya gukora byose.+
Ujye umwishingikirizaho na we azagufasha.+
6 Azatuma abantu bibonera neza ko uri umukiranutsi,Kandi ibikorwa byawe byiza bigaragarire bose.
ד [Daleti]
7 Ujye wituriza uri imbere ya Yehova,+Utegerezanye amatsiko ibyo azagukorera.
Ntukababazwe n’umuntuUgeze ku migambi ye mibi.+
ה [He]
8 Reka umujinya kandi wirinde uburakari.+
Ntukarakare kuko byatuma ukora ibibi.
9 Abakora ibibi bazakurwaho,+Ariko abiringira Yehova bo bazaragwa isi.+
ו [Wawu]
10 Hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho.+
Uzitegereza aho yabaga,Maze umubure.+
11 Ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi.+
Bazishima cyane kuko bazaba bafite amahoro menshi.+
ז [Zayini]
12 Umuntu mubi agambanira umukiranutsi.+
Aramurakarira akamuhekenyera amenyo.
13 Ariko Yehova azamuseka,Kuko azi ko uwo muntu mubi ashigaje igihe gito.+
ח [Heti]
14 Abantu babi batunganya inkota n’imiheto yabo,Kugira ngo bagirire nabi abakandamizwa n’abakene,Kandi bice abakiranutsi.
15 Ariko inkota zabo ni bo zizica,*+Kandi imiheto yabo izavunagurika.
ט [Teti]
16 Ibintu bike by’umukiranutsi,Ni byiza kuruta ibintu byinshi by’umuntu mubi.+
17 Yehova ntazemera ko ababi bagira imbaraga.
Ahubwo azashyigikira abakiranutsi.
י [Yodi]
18 Yehova aba azi ibyo abakiranutsi bahanganye na byo byose.
Umurage wabo uzahoraho iteka ryose.+
19 Ntibazakorwa n’isoni igihe bazaba bahanganye n’ibibazo.
Mu gihe cy’inzara bazaba bafite ibyokurya bihagije.
כ [Kafu]
20 Ariko ababi bo bazarimbuka.+
Abanzi ba Yehova bazashiraho nk’uko ubwatsi butoshye bwuma vuba.
Bazashira nk’umwotsi.
ל [Lamedi]
21 Umuntu mubi araguza ntiyishyure.
Ariko umukiranutsi agira ubuntu kandi akagaragaza impuhwe.+
22 Abo Imana iha umugisha ni bo bazaragwa isi.
Ariko abo yavuze ko bazagerwaho n’ibintu bibi* bazarimbuka.+
מ [Memu]
23 Iyo Yehova yishimira ibyo umuntu akora,+Aramuyobora.+
24 Nubwo yasitara ntazagwa,+Kuko Yehova amufashe ukuboko.+
נ [Nuni]
25 Nabaye umusore none ndashaje,Nyamara sinigeze mbona umukiranutsi atereranwa,+Cyangwa ngo abana be basabirize ibyokurya.+
26 Ahora aguriza abandi nta nyungu abatse,+Kandi Imana izaha umugisha abana be.
ס [Sameki]
27 Reka ibibi kandi ukore ibyiza,+Kugira ngo uzabeho iteka.
28 Yehova akunda ubutabera.
Ntazatererana abamubera indahemuka.+
ע [Ayini]
Azabarinda iteka ryose.+
Ariko abakomoka ku babi bo bazarimbuka.+
29 Abakiranutsi bazaragwa isi,+Kandi bazayituraho iteka ryose.+
פ [Pe]
30 Ibyo umukiranutsi avuga bituma abandi bagira ubwenge,*Kandi ibyo avuga biba ari ukuri.+
31 Amategeko y’Imana ye aba ari mu mutima we,+Kandi buri gihe arayakurikiza.+
צ [Tsade]
32 Umuntu mubi acunga umukiranutsi,Ashakisha uko yamwica.
33 Ariko Yehova ntazemera ko uwo muntu mubi amugirira nabi,+Kandi igihe azaba ari mu rubanza, Imana ntizamubaraho icyaha.+
ק [Kofu]
34 Jya wiringira Yehova kandi wumvire amategeko ye,Na we azaguha umugisha uragwe isi.
Ababi bazarimbuka+ ureba.+
ר [Reshi]
35 Nabonye umuntu mubi w’umugome,Amererwa neza nk’igiti gitoshye kiri mu butaka.+
36 Ariko yarapfuye, ntiyongera kuboneka.+
Nakomeje kumushaka ariko ndamubura.+
ש [Shini]
37 Witegereze inyangamugayo*Kandi ukomeze urebe umukiranutsi,+Kuko bene uwo azagira amahoro.+
38 Ariko abanyabyaha bose bazarimbuka.
Abantu babi bazakurwaho.+
ת [Tawu]
39 Yehova ni we ukiza abakiranutsi.+
Ni we bahungiraho mu gihe cy’amakuba.+
40 Yehova azabatabara abakize.+
Azabakiza ababi maze abarokore,Kuko bamuhungiyeho.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “zizabahinguranya imitima.”
^ Cyangwa “abo yavumye.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
^ Cyangwa “abakiranutsi bavuga amagambo y’ubwenge, bakayavuga mu ijwi ryo hasi.”
^ Cyangwa “umuntu ukomeza kuba indahemuka.”