Zaburi 45:1-17
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo icurangwa mu njyana yitwa “indabo.”* Ni zaburi y’abahungu ba Kora.+ Masikili.* Ni indirimbo y’urukundo.
45 Umutima wanjye wuzuye ibyishimo bitewe n’ikintu cyiza numvise.
Ni yo mpamvu mvuga nti: “Indirimbo yanjye nayihimbiye umwami.”+
Ururimi rwanjye rube nk’ikaramu+ y’umwanditsi w’umuhanga.+
2 Mwami uri mwiza cyane kuruta abantu bose.
Uvuga amagambo meza cyane.+
Ni cyo cyatumye Imana iguha umugisha iteka ryose.+
3 Ambara inkota yawe+ ku itako wa munyambaraga we.+
Ufite icyubahiro n’ubwiza buhebuje.+
4 Uri mwiza bihebuje. Komeza utsinde.+
Urira ifarashi urwanirire ukuri no kwicisha bugufi no gukiranuka,+Kandi ukuboko kwawe kw’iburyo kuzakora ibintu bihambaye.
5 Imyambi yawe ityaye ituma abantu bagwa imbere yawe.+
Izica abanzi b’umwami.+
6 Imana ni yo iguhaye ubwami kugeza iteka ryose.+
Inkoni y’ubwami bwawe ni inkoni yo gukiranuka.*+
7 Wakunze gukiranuka+ wanga ibibi.+
Ni cyo cyatumye Imana, ari na yo Mana yawe igutoranya,+ ikagusukaho amavuta kandi igatuma ugira ibyishimo+ kurusha bagenzi bawe.
8 Imyenda yawe yose ihumura ishangi, umusagavu na kesiya.*
Umuziki w’inanga uturuka mu nzu y’umwami y’akataraboneka itatswe amahembe y’inzovu, utuma wishima.
9 Abakobwa b’abami ni bamwe mu bantu b’abanyacyubahiro baguherekeje.
Umwamikazi ari iburyo bwawe kandi atatswe zahabu yo muri Ofiri.+
10 Mukobwa, tega amatwi kandi wite ku byo mvuga.
Wibagirwe iwanyu na bene wanyu.
11 Umwami azifuza ubwiza bwawe,Kuko ari umutware wawe.
Nuko rero, umwunamire.
12 Umukobwa w’i Tiro azazana impano.
Abantu bakize cyane bazifuza kwemerwa nawe.
13 Umukobwa w’umwami ari mu nzu, kandi afite ubwiza buhebuje.
Imyenda ye itatswe zahabu.
14 Bazamushyira umwami yambaye imyenda myiza cyane.
Abakobwa bagenzi be b’amasugi bazaza aho uri bamuherekeje.
15 Bazaza bishimye banezerewe,Binjire mu nzu y’umwami.
16 Abahungu bawe bazasimbura ba sogokuruza bawe,Kandi ni bo uzagira abatware mu isi yose.+
17 Abo mu bihe bizaza bose nzababwira izina ryawe.+
Ni yo mpamvu abantu bazagusingiza kugeza iteka ryose.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “indabo z’amarebe.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “y’ubutabera.”
^ Ishangi, umusagavu na kesiya ni ubwoko bw’imibavu. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umubavu.”