Zaburi 51:1-19

  • Isengesho ry’umuntu wihana

    • Mama yantwise ari umunyabyaha (5)

    • “Unyezeho icyaha cyanjye” (7)

    • “Umfashe kugira ibyifuzo bitanduye” (10)

    • Umuntu wihana kandi akicisha bugufi ashimisha Imana (17)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo Dawidi yayihimbye igihe umuhanuzi Natani yazaga kumureba, nyuma y’aho Dawidi asambaniye na Batisheba.+ 51  Mana, ungirire neza kuko ufite urukundo rudahemuka.+ Umpanagureho ibyaha byanjye, kuko imbabazi zawe ari nyinshi.+   Unyuhagire, unkureho ikosa ryanjye,+Kandi ntukomeze kumbaraho icyaha cyanjye.+   Nzi neza ibicumuro byanjye,Kandi mpora nibuka icyaha cyanjye.+   Ni wowe wenyine nacumuyeho,+Kandi nakoze ibyo wanga.+ Ni yo mpamvu ibyo uvuga bikiranuka,Kandi iyo uciye urubanza ruba ari urw’ukuri.+   Dore mama yambyaye ndi umunyabyaha,Kandi na we yantwise ari umunyabyaha.+   Nzi ko wishimira ukuri kuvuye ku mutima.+ Unyigishe kugira ngo mbe umunyabwenge.   Unyezeho icyaha* cyanjye kugira ngo mbe umuntu utanduye.+ Unyuhagire kugira ngo nere ndushe urubura.+   Unyumvishe ijwi ry’ibyishimo n’umunezero,Kugira ngo nishime nubwo wajanjaguye amagufwa yanjye.+   Mbabarira wirengagize ibyaha byanjye,+Kandi uhanagure amakosa yanjye yose.+ 10  Mana, umfashe kugira ibyifuzo bitanduye,+Kandi umfashe guhindura imitekerereze yanjye+ kugira ngo mbe indahemuka. 11  Ntunte kure y’amaso yawe,Kandi ntumvaneho umwuka wawe wera. 12  Ongera umpe ibyishimo nk’ibyo nari mfite igihe wankizaga,+Kandi umfashe ngire icyifuzo cyo kukumvira. 13  Abakora ibyaha nzabigisha amategeko yawe,+Kugira ngo bakugarukire. 14  Mana yanjye, ni wowe unkiza.+ Mbabarira kubera ko nicishije umuntu.+ Numbabarira bizatuma nishimira gukora ibyo gukiranuka kwawe.+ 15  Yehova, nyemerera mvuge,Kugira ngo mbone uko ngusingiza.+ 16  Ibyo ushaka si ibitambo, naho ubundi nari kubitamba.+ Ntunezezwa n’ibitambo bitwikwa n’umuriro.+ 17  Ibitambo Imana yemera ni iby’umuntu wihana. Umuntu wihana kandi wicisha bugufi, Mana ntuzamwirengagiza.+ 18  Girira impuhwe Siyoni kandi uyikorere ibyiza. Wubake inkuta za Yerusalemu. 19  Ni bwo uzishimira ibitambo byo gukiranuka,Ukishimira ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bitambwa byose uko byakabaye. Ni bwo ibimasa bizatambirwa ku gicaniro* cyawe.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “unyezeho icyaha cyanjye ukoresheje Hisopu.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Hisopu.”
Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.