Zaburi 60:1-12

  • Imana itsinda abanzi

    • Gutabarwa n’umuntu nta cyo bimaze (11)

    • “Imana ni yo izaduha imbaraga” (12)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana yitwa “Ururabo rwo Kwibutsa.” Mikitamu.* Ni zaburi ya Dawidi yo kwigisha. Yayihimbye igihe yarwanaga n’abantu b’i Aramu-naharayimu n’ab’i Aramu-soba, maze Yowabu akagaruka akarimburira Abedomu 12.000 mu Kibaya cy’Umunyu.+ 60  Mana, waradutaye kandi utatanya ingabo zacu.+ Waraturakariye cyane. Ariko rwose ongera utugarukire.   Watumye isi itigita irasaduka. Sana ahasadutse kugira ngo hatariduka.   Wateje abantu bawe ibyago bikomeye. Watunywesheje divayi ituma tudandabirana.*+   Wahaye abagutinya ikimenyetso,Kugira ngo bahunge abarwanisha imiheto. (Sela)   Mana koresha imbaraga zawe udukize kandi udusubize,Kugira ngo abo ukunda barokoke.+   Imana yera yaravuze* iti: “Nzishima ntange i Shekemu habe umurage w’abantu banjye,+Kandi nzapima Ikibaya cya Sukoti ngihe uwo nshaka.+   Akarere ka Gileyadi ni akanjye, akarere k’Abamanase na ko ni akanjye.+ Akarere ka Efurayimu ni ingofero* yanjye. Yuda ni inkoni yanjye y’ubutware.+   Mowabu ni nk’ibase nkarabiramo.+ Kuri Edomu ni ho nzashyira inkweto zanjye.+ Nzarangurura ijwi nishimira ko natsinze u Bufilisitiya.”+   Ni nde uzanjyana mu mujyi wagoswe? Ni nde uzanjyana akangeza muri Edomu?+ 10  Ese hari undi utari wowe Mana wadutaye? Mana yacu, dore ntukijyana n’ingabo zacu ku rugamba.+ 11  Dutabare udukize amakuba,Kuko gutabarwa n’umuntu nta cyo byamara.+ 12  Imana ni yo izaduha imbaraga.+ Yo ubwayo izakandagira abanzi bacu.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Kudandabirana ni ukugenda umeze nk’uwenda kugwa.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Imana yavuze iri ahantu hayo hera.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “igihome.”