Zaburi 65:1-13

  • Imana yita ku isi

    • “Ni wowe wumva amasengesho” (2)

    • “Umuntu ugira ibyishimo ni uwo utoranya” (4)

    • Imana itanga imigisha myinshi (11)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ni indirimbo ya Dawidi. 65  Mana, ukwiriye gusingirizwa muri Siyoni.+ Ibyo twagusezeranyije tuzabikora.+   Ni wowe wumva amasengesho, abantu b’ingeri zose bazaza aho uri.+   Amakosa yambanye menshi,+Ariko ni wowe utwikira ibyaha byacu.+   Umuntu ugira ibyishimo ni uwo utoranya ukamushyira hafi yawe,Kugira ngo ature mu bikari byawe.+ Tuzahaga ibyiza byo mu nzu yawe,+Ari rwo rusengero rwawe rwera.+   Mana mukiza wacu,Uzadusubiza ukoresheje ibikorwa byawe biteye ubwoba,+ bigaragaza gukiranuka kwawe. Abantu bose batuye ku isi,+ harimo n’abatuye kure cyane hakurya y’inyanja,Barakwiringira.   Washyizeho imisozi urayikomeza ukoresheje imbaraga zawe. Ni ukuri ufite ububasha bwinshi.+   Utuma inyanja irimo imiraba ihorera cyane, ituza.+ Nanone ucecekesha imivurungano y’abantu bo ku isi.+   Abatuye mu duce twa kure cyane tw’isi bazagira ubwoba bitewe n’ibikorwa byawe bitangaje.+ Utuma abantu bose batuye iburasirazuba kugeza iburengerazuba, barangurura amajwi y’ibyishimo.   Wita ku isi,Ugatuma yeraho ibintu byinshi cyane kandi byiza.+ Wayishyizemo imigezi myinshi cyane. Utuma ku isi hamera ibiribwa bitunga abantu,+Kuko uko ari ko wayiremye. 10  Uyobora amazi mu mirima, ugasanza ubutaka bukamera neza. Ubugushamo imvura bukoroha, ugaha umugisha imbuto zibumeramo.+ 11  Buri mwaka utanga imigisha myinshi. Aho wajya hose haba hari ibintu byiza byinshi.+ 12  Inzuri* zo mu butayu zihora zitoshye,+Kandi imisozi na yo iranezerwa.+ 13  Inzuri ziriho imikumbi myinshi,Ndetse n’ibibaya birimo ibinyampeke byinshi.+ Ibintu byose birangurura amajwi byishimye kandi byose biraririmba.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.