Zaburi 75:1-10

  • Imana ica imanza zitabera

    • Ababi bagomba kunywera ku gikombe cya Yehova (8)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri munjyana yitwa: “Wirimbura.” Ni indirimbo ya Asafu.+ 75  Turagushimiye Mana. Turagushimiye. Tuzi ko uri kumwe natwe.+ Abantu bagomba kwamamaza imirimo yawe itangaje.   Imana iravuze iti: “Nshyizeho igihe cyo gucira abantu urubanza rukiranuka.   Igihe isi n’abayituyemo byahungabanaga,Ni njye wakomeje inkingi zayo.” (Sela)   Abirasi ndababwira nti: “Nimureke kwirata.” N’abagome ndababwira nti: “Ntimukarate imbaraga zanyu.*   Ntimukarate imbaraga zanyu,Kandi ntimukavugane ubwibone,   Kuko gushyirwa hejuruBidaturuka iburasirazuba, iburengerazuba cyangwa mu majyepfo.   Ahubwo Imana ni yo mucamanza.+ Umuntu umwe imucisha bugufi, undi ikamushyira hejuru.+   Hari igikombe kiri mu ntoki za Yehova,+Cyuzuye divayi ibira kandi ivanze neza. Azayisuka maze ababi bo mu isi bose bayinywe,Kandi bayimaremo.”+   Ariko njyewe, ibyo Imana yakoze nzabitangaza kugeza iteka ryose. Nzaririmba nsingiza Imana ya Yakobo. 10  Imana iravuga iti: “Ababi nzabambura imbaraga. Ariko abakiranutsi bo nzazibongerera.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ihembe ryanyu.”