Zaburi 76:1-12

  • Imana izatsinda abanzi ba Siyoni

    • Imana ikiza aboroheje (9)

    • Icisha bugufi abanzi bafite ubwibone (12)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iririmbwa hacurangwa inanga. Ni indirimbo ya Asafu.+ 76  Imana irazwi mu Buyuda.+ Izina ryayo rirakomeye muri Isirayeli.+   Ihema ryayo riri i Salemu,+Kandi ituye i Siyoni.+   Ni ho yavunaguriye imyambi yaka umuriro,Ingabo, inkota n’izindi ntwaro z’intambara.+ (Sela)   Mana, ufite ubwiza burabagirana. Ufite icyubahiro kiruta icy’imisozi yuzuye inyamaswa bahiga.   Abantu b’intwari batwawe ibyabo.+ Bafashwe n’ibitotsi barasinzira. Abasirikare bose b’intwari bananiwe kwirwanaho.+   Mana ya Yakobo, igihano cyawe cyatumye abagendera ku magare y’intambara,Barimbuka, n’amafarashi ararimbuka.+   Uteye ubwoba rwose!+ Ni nde wakwihanganira uburakari bwawe bwinshi?+   Waciye urubanza uri mu ijuru.+ Isi yagize ubwoba maze iraceceka,+   Igihe Imana yahagurukiraga guca urubanza,Kugira ngo ikize aboroheje bose bo ku isi.+ (Sela) 10  Iyo abantu barakaye, bituma usingizwa,+Kandi iyo bakomeje kurakara uhabwa icyubahiro. 11  Muhe isezerano Yehova Imana yanyu kandi muzakore ibyo mwavuze.+ Mwebwe mwese abamukikije, mumuzanire impano mumwubashye cyane.+ 12  Azacisha bugufi abayobozi b’abibone. Atuma abami b’isi bagira ubwoba bwinshi.

Ibisobanuro ahagana hasi