Zaburi 78:1-72
Masikili.* Zaburi ya Asafu.+
78 Nimwumve amategeko yanjye, mwa bantu banjye mwe.
Nimutege amatwi ibyo mvuga.
2 Ndatangira mvuga amagambo y’ubwenge,Mvuge ibisakuzo bya kera.+
3 Ndavuga ibyo twumvise tukabimenya,Tubibwiwe na ba sogokuruza.+
4 Ntituzabihisha ababakomokaho,Kandi tuzabibwira ab’igihe kizaza,+Tubabwire ibikorwa bihambaye bya Yehova, imbaraga ze,+N’ibintu bitangaje yakoze.+
5 Yashyiriyeho Yakobo amabwiriza,Aha Abisirayeli amategeko.
Yategetse ba sogokuruza,Kuzamenyesha abana babo ibyo bintu,+
6 Kugira ngo ab’igihe kizaza,Ari bo bana bari kuzavuka, babimenye,+Maze na bo bazabibwire abana babo.+
7 Ibyo bizatuma biringira Imana,Ntibibagirwe ibyo yakoze,+Ahubwo bumvire amategeko yayo.+
8 Nanone bizatuma bataba nka ba sekuruzaBari ibyigomeke.+
Bahoraga bahuzagurika,+Kandi ntibabereye Imana indahemuka.
9 Nubwo abakomoka kuri Efurayimu bari abahanga mu kurashisha umuheto,Ku munsi w’urugamba barahunze.
10 Ntibubahirije isezerano ry’Imana,+Kandi banze gukurikiza amategeko yayo.+
11 Nanone bibagiwe ibyo yari yarakoze,+N’imirimo itangaje yaberetse.+
12 Yakoze ibintu bitangaje ba sekuruza babireba,+Ibikorera mu gihugu cya Egiputa, mu karere ka Sowani.+
13 Yagabanyije inyanja mo kabiri kugira ngo bambuke,Ituma amazi ahagarara nk’urukuta.*+
14 Yabayoboraga ku manywa ikoresheje igicu,Kandi ikabayobora ijoro ryose ikoresheje umuriro.+
15 Yasatuye ibitare mu butayu,Kugira ngo ibahe amazi yo kunywa menshi nk’ayo hagati mu nyanja.+
16 Yatumye imigezi isohoka mu rutare,Ituma amazi atemba nk’inzuzi.+
17 Ariko bakomeje gukora ibyaha,Kandi bigomeka ku Isumbabyose bari mu butayu.+
18 Bagerageje Imana,+Bayisaba ibyokurya bifuzaga cyane.
19 Nuko batangira kuvuga Imana nabi,Bavuga bati: “Ese Imana ishobora kutubonera ibyokurya muri ubu butayu?”+
20 Yakubise urutare,Kugira ngo amazi aze ari menshi n’imigezi itembe.+
Ariko barongera baribaza bati: “Ese Imana ishobora no kuduha ibyokurya,Cyangwa igaha abantu bayo inyama?”+
21 Yehova abyumvise yararakaye cyane,+Maze ateza umuriro+ abakomoka kuri Yakobo,Kandi arakarira cyane Abisirayeli,+
22 Kuko batizeye Imana,+Kandi ntibiringire ko ishobora kubakiza.
23 Nuko itegeka ibicu byo hejuru,Kandi ikingura inzugi zo mu ijuru.
24 Yakomeje kubagushiriza manu yo kurya.
Yabahaye ibyokurya biturutse mu ijuru.+
25 Abantu bariye umugati uturutse mu ijuru.*+
Imana yaboherereje ibyokurya maze bararya barahaga.+
26 Yahuhishije umuyaga mu kirere uturutse iburasirazuba,Ituma umuyaga uturutse mu majyepfo uhuha ikoresheje imbaraga zayo.+
27 Yabagushirije inyama nyinshi zingana n’umukungugu,Ibagushiriza inyoni nyinshi zingana n’umusenyi wo ku nyanja.
28 Yazigushije hagati mu nkambi,Zigwa mu mpande zose z’amahema yayo.
29 Barariye barahaga cyane.
Yabahaye ibyo bifuzaga.+
30 Ariko mu gihe bari bagikomeje kurarikira ibyokurya,N’ibyo bariye batarabimira,
31 Imana yarabarakariye cyane.+
Yishe abanyambaraga bo muri bo,+Yica n’abasore bo mu Bisirayeli.
32 Nubwo ibyo byababayeho, barushijeho gukora ibyaha,+Ntibizera imirimo yayo itangaje.+
33 Yatumye ubuzima bwabo buba bugufi, nk’uko umwuka ushira vuba,+Kandi ibateza ibyago bitunguranye birabahitana.
34 Ariko gihe cyose yicaga bamwe muri bo, abandi barayishakaga.+
Bisubiragaho maze bagashaka Imana.
35 Bibukaga ko Imana ari yo Gitare cyabo,+Bakibuka ko Imana Isumbabyose ari yo ibakiza.*+
36 Bavugaga amagambo bayiryarya,Kandi bakayibeshya.
37 Ariko umutima wabo ntiwari uyitunganiye,+Kandi ntibabaye indahemuka ku isezerano ryayo.+
38 Nyamara yabagiriraga imbabazi,+Kandi ikabababarira ibyaha byabo ntibarimbure.+
Inshuro nyinshi yarifataga ntibarakarire,+Kandi ntibagaragarize umujinya wayo mwinshi.
39 Yakomezaga kwibuka ko ari abantu basanzwe,+Kandi ko bameze nk’umuyaga uhuha ukagenda ariko ntugaruke.*
40 Bayigomekagaho kenshi mu butayu,+Bakayibabariza ahadatuwe.+
41 Bagerageje Imana kenshi,+Bababaza Uwera wa Isirayeli.
42 Ntibibutse imbaraga zayo,Igihe yabakizaga umwanzi.+
43 Ntibibutse ukuntu yakoreye ibimenyetso muri Egiputa,+N’uko yakoreye ibitangaza mu karere ka Sowani.
44 Ntibibutse ukuntu imiyoboro y’amazi ya Nili yayihinduye amaraso,+Ku buryo batashoboye kunywa amazi yayo.
45 Yabateje amasazi aryana cyane* kugira ngo abarye,+Ibateza n’ibikeri kugira ngo bibarimbure.+
46 Imyaka yabo yayiteje inzige zishonje cyane,Ibyo baruhiye ibigabiza inzige.+
47 Imizabibu yabo yayicishije urubura,+N’ibiti byabo byo mu bwoko bw’imitini ibyicisha amahindu.
48 Amatungo yabo aheka imizigo yayagabije urubura,+Kandi amatungo yabo iyakubitisha inkuba.*
49 Yarabarakariye cyane,Ibagirira umujinya, irabanga kandi ibateza ibyago,Ndetse iboherereza abamarayika ngo babateze amakuba.
50 Yarabarakariye,Ntiyabarinda urupfu,Ahubwo ibateza icyorezo.
51 Amaherezo yishe abana b’imfura bose bo muri Egiputa,+Yica imfura z’abakomoka kuri Hamu.
52 Nuko ikura abantu bayo muri Egiputa,Irabayobora banyura mu butayu bameze nk’umukumbi w’intama.+
53 Yabayoboye mu mutekanoKandi nta bwoba bagize.+
Inyanja yarengeye abanzi babo.+
54 Nuko irabazana ibageza mu gihugu cyayo cyera,+Muri aka karere k’imisozi miremire, yigaruriye ikoresheje imbaraga zayo.*+
55 Yabagiye imbere yirukana abantu bo mu bihugu,+Maze ipimira Abisirayeli umurage wabo.+
Yatuje imiryango y’Abisirayeli mu mazu yabo bwite.+
56 Icyakora bakomeje kugerageza Imana Isumbabyose no kuyigomekaho.+
Ntibumviye amategeko yayo.+
57 Nanone bakomeje gusubira inyuma no kuriganya nka ba sekuruza.+
Ntibari abantu wakwiringira. Bari bameze nk’imyambi igoramye.+
58 Bakomezaga kuyirakaza bitewe n’uko bajyaga ku dusozi bakahasengera ibigirwamana,+Bagatuma igira umujinya bitewe n’ibishushanyo byabo bibajwe.+
59 Imana yarabyumvise irarakara,+Maze yanga Abisirayeli cyane.
60 Amaherezo yaretse ihema ry’i Shilo,+Ari ryo hema yari ituyemo iri hagati mu bantu.+
61 Nuko yemera ko ikimenyetso cyagaragazaga imbaraga zayo,N’ubwiza bwayo gitwarwa n’abanzi bayo.+
62 Yararetse abantu bayo bicishwa inkota,+Kandi irakarira cyane abo yagize umurage wayo.
63 Umuriro watwitse abasore babo,N’abakobwa babo ntibaririmbirwa indirimbo z’ubukwe.
64 Abatambyi babo bishwe n’inkota,+Kandi abapfakazi babo ntibabaririra.+
65 Nuko Yehova akanguka nk’uwari usinziriye,+Ameze nk’umugabo w’umunyambaraga usindutse divayi.+
66 Arwanya abanzi be abasubiza inyuma,+Abakoza isoni kugeza iteka ryose.
67 Yanze abakomoka kuri Yozefu,Ntiyatoranya abo mu muryango wa Efurayimu.
68 Ahubwo yatoranyije umuryango wa Yuda,+Umusozi wa Siyoni, akunda.+
69 Yatumye urusengero rwe ruhoraho iteka, nk’uko ijuru rihoraho iteka ryose.+
Yatumye rukomera, nk’uko isi ihoraho iteka ryose.+
70 Yatoranyije umugaragu wayo Dawidi,+Imuvanye aho yaragiraga intama.+
71 Yamuvanye inyuma y’izonsa,Maze aramuzana kugira ngo abe umwungeri w’abantu be bakomoka kuri Yakobo,+Kandi yite ku Bisirayeli yagize umurage we.+
72 Yabitayeho mu budahemuka,+Kandi abayoborana ubuhanga.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “urugomero.”
^ Cyangwa “umugati w’abanyambaraga.”
^ Cyangwa “ari yo mucunguzi wabo.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Umwuka ubavamo ntugaruke.”
^ Cyangwa “ibibugu.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Iyahindisha umuriro.”
^ Cyangwa “ukuboko kwayo kw’iburyo.”