Zaburi 82:1-8
Indirimbo ya Asafu.+
82 Imana ihagaze mu iteraniro ryayo,+Iciye urubanza iri hagati y’abameze nk’imana.*+
2 Iravuga iti: “Muzakomeza guca imanza zirimo akarengane mugeze ryari?+
Kandi se muzakomeza kubera* abantu babi mugeze ryari?+ (Sela)
3 Muburanire uworoheje n’imfubyi.+
Murenganure udafite kirengera n’umukene.+
4 Mutabare uworoheje n’umukene,Mubakize, mubavane mu maboko y’ababi.”
5 Abo bacamanza nta cyo bazi kandi nta n’icyo basobanukiwe.+
Bakomeza kugenda mu mwijima.
Nta butabera buriho kandi amategeko ntiyubahirizwa.+
6 “Njye ubwanjye naravuze nti: ‘mumeze nk’imana,+Kandi mwese muri abana b’Imana Isumbabyose.
7 Nyamara, muzapfa nk’uko abandi bantu bapfa.+
Muzapfa nk’abandi bayobozi bose.’”+
8 Mana, haguruka ucire isi urubanza,+Kuko isi yose ari iyawe.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “Imana.” Birashoboka ko byerekezaga ku bacamanza ba Isirayeli.
^ Cyangwa “gutonesha.”