Zaburi 83:1-18
Indirimbo ya Asafu.+
83 Mana, ntuceceke.+
Ntukomeze kurebera nta cyo uvuga, cyangwa ngo witurize.
2 Dore abanzi bawe barivumbagatanyije.+
Abakwanga bagaragaza ubwibone.
3 Bajya inama mu ibanga bagapanga imigambi mibi y’amayeri yo kugirira nabi abantu bawe,Bakagambanira abantu bawe b’agaciro kenshi.
4 Baravuze bati: “Nimuze tubakureho bose ntibakomeze kubaho,+Kugira ngo izina rya Isirayeli ritazongera kwibukwa.”
5 Bishyira hamwe bakajya inama y’icyo bakora.
Bagirana isezerano ryo kukurwanya.+
6 Abo ni Abedomu, Abishimayeli, Abamowabu,+ abakomoka kuri Hagari,+
7 Abagebali, Abamoni+ n’Abamaleki,Abafilisitiya+ hamwe n’abaturage b’i Tiro.+
8 Ashuri+ na yo yifatanyije na bo.
Bashyigikiye abakomoka kuri Loti.*+ (Sela)
9 Ubakorere nk’ibyo wakoreye Abamidiyani,+ nk’ibyo wakoreye SiseraNa Yabini ku mugezi wa Kishoni.+
10 Barimburiwe muri Eni-dori.+
Bahindutse ifumbire y’ubutaka.
11 Abakomeye babo ubakorere nk’ibyo wakoreye Orebu na Zebu,+N’abatware babo bose ubakorere nk’ibyo wakoreye Zeba na Salumuna,+
12 Kuko bavuze bati: “Nimuze twigarurire igihugu Imana ituyemo.”
13 Mana yanjye, ubagire nk’ibyatsi bitwarwa n’umuyaga,+Bamere nk’ibikenyeri byumye bihuhwa n’umuyaga.
14 Ubagire nk’umuriro utwika ishyamba,Bamere nk’umuriro mwinshi utwika imisozi,+
15 Kugira ngo ubakurikize umuyaga wawe mwinshi,+Kandi ubateze umuyaga ukaze utume bagira ubwoba bwinshi.+
16 Yehova, utume bagira ikimwaro,Kugira ngo bambaze izina ryawe.
17 Baragakorwa n’isoni bahorane ubwoba,Bamware kandi barimbuke.
18 Ibyo bizatuma abantu bamenya ko wowe witwa Yehova,+Ari wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni ukuvuga Abamoni n’Abamowabu.