Zaburi 86:1-17
Isengesho rya Dawidi.
86 Yehova, ntega amatwi* kandi unsubizeKuko ndi imbabare nkaba n’umukene.+
2 Mana ndinda kuko ndi indahemuka.+
Uri Imana yanjye.+
Nkiza kuko ndi umugaragu wawe kandi nkaba nkwiringira.
3 Yehova, ungirire neza,+Kuko ngutabaza bukarinda bwira.+
4 Yehova, utume nishima kuko ndi umugaragu wawe,Kandi akaba ari wowe mpanze amaso.
5 Yehova, uri mwiza+ kandi witeguye kubabarira.+
Urukundo rudahemuka ugaragariza abagusenga bose ni rwinshi.+
6 Yehova, tega amatwi wumve isengesho ryanjye.
Wumve ibyo ngusaba maze umfashe.+
7 Igihe nzaba mfite ibibazo nzagutabaza,+Kuko nzi ko uzantabara.+
8 Yehova, mu mana zose nta n’imwe imeze nkawe,+Kandi nta mirimo imeze nk’iyawe.+
9 Yehova, abantu bose waremyeBazaza imbere yawe bagupfukamire,+Kandi bazasingiza izina ryawe,+
10 Kuko ukomeye kandi ukora ibintu bitangaje.+
Ni wowe Mana yonyine.+
11 Yehova, nyigisha amategeko yawe,+Kandi nanjye nzumvira inama zawe.+
Umfashe kugira ngo ntinye izina ryawe n’umutima wanjye wose.+
12 Yehova Mana yanjye, ndagusingiza n’umutima wanjye wose,+Kandi nzasingiza izina ryawe iteka ryose,
13 Kuko urukundo rudahemuka ungaragariza ari rwinshi.
Warankijije, umvana mu Mva.*+
14 Mana, abibone biyemeje kundwanya.+
Abantu b’abagome barashaka kunyica,Kandi ntibakwitayeho.+
15 Ariko wowe Yehova, uri Imana igira imbabazi nyinshi n’impuhwe,Itinda kurakara, yizerwa kandi ifite urukundo rwinshi rudahemuka.+
16 Unyiteho kandi ungirire neza.+
Umpe imbaraga kuko ndi umugaragu wawe.+
Ukize umuhungu w’umuja wawe.
17 Yehova, nkorera ikimenyetso kigaragaza ineza yawe,Kugira ngo abanyanga bakibone maze bakorwe n’isoni.
Nzi neza ko ari wowe umfasha kandi ukampumuriza.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “unama untege amatwi.”
^ Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”