Zaburi 91:1-16

  • Imana iturindira ahantu hari umutekano

    • Izakurinda umuntu utega inyoni (3)

    • Hungira munsi y’amababa y’Imana (4)

    • Abantu ibihumbi bazagwa ariko wowe nta cyo uzaba (7)

    • Abamarayika bazategekwa kukurinda (11)

91  Umuntu wese utuye ahantu h’Isumbabyose hari umutekano,+Azaruhukira mu gicucu cy’Ishoborabyose.+   Nzabwira Yehova nti: “Uri ubuhungiro bwanjye n’urukuta rurerure rundinda.+ Uri Imana yanjye niringira.”+   Kuko ari we uzagukiza akagukura mu mutego w’umuntu utega inyoni,Akagukiza icyorezo kirimbura.   Azagutwikiriza amababa ye kugira ngo hatagira ikikugeraho,Kandi uzahungira munsi y’amababa ye.+ Ubudahemuka bwe+ buzakubera nk’ingabo nini+ n’urukuta rurerure rukurinda.   Ntuzatinya ibiteye ubwoba bya nijoro,+Cyangwa umwambi ugenda ku manywa,+   Ntuzatinya icyorezo gikwirakwira nijoro,Cyangwa icyorezo cyica ku manywa.   Abantu 1.000 bazagwa iruhande rwawe,N’abantu 10.000 bagwe iburyo bwawe,Ariko wowe ntibizakugeraho.+   Uzabirebesha amaso yawe gusa,Urebe igihano kigera ku babi.   Kuko wavuze uti: “Yehova ni ubuhungiro bwanjye,” Isumbabyose ni yo intuza ahantu hari umutekano.*+ 10  Nta cyago kizakugeraho,+Kandi nta cyorezo kizegera aho utuye. 11  Kuko izategeka abamarayika bayo,+Kugira ngo bakurinde aho uzajya hose.+ 12  Bazagutwara mu maboko yabo,+Kugira ngo udakubita ikirenge ku ibuye.+ 13  Uzakandagira intare ikiri nto n’inzoka y’ubumara. Uzanyukanyuka intare ifite imbaraga n’ikiyoka kinini.+ 14  Imana yaravuze iti: “Kubera ko ankunda, nanjye nzamukiza.+ Nzamurinda kuko azi izina ryanjye.+ 15  Azansenga kandi nanjye nzamwumva musubize.+ Nzamwitaho igihe azaba ari mu bibazo,+Kandi nzamutabara muhe icyubahiro. 16  Nzatuma abaho imyaka myinshi,+Kandi nzamwereka ko ari njye umukiza.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora no kuvugwa ngo: “Igihome; Ubuhungiro.”