Zaburi 93:1-5

  • Ubutegetsi bwa Yehova bufite imbaraga

    • “Yehova yabaye Umwami!” (1)

    • ‘Ibyo utwibutsa biriringirwa’ (5)

93  Yehova yabaye umwami!+ Afite icyubahiro cyinshi. Yehova akenyeye imbaragaNk’umukandara. Isi na yo yarashimangiweKu buryo idashobora kunyeganyega.   Ubwami bwawe bwashyizweho uhereye kera cyane,+Kandi burakomeye. Wabayeho uhereye iteka ryose.+   Yehova, inzuzi zarivumbagatanyijeZiribirindura,Zikomeza guhorera ubudatuza.   Ariko wowe Yehova uri mu ijuru,Ufite imbaraga nyinshi cyane ziruta iz’amazi menshi yivumbagatanya.+ Ufite imbaraga nyinshi ziruta iz’imiraba* yo mu nyanja.+   Ibyo utwibutsa ni ibyo kwiringirwa cyane.+ Yehova, inzu yawe ni iyera+ kugeza iteka ryose.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni igihe imiyaga ikaze iba iri guhuha mu mazi, maze amazi akagenda yinaga hejuru.