Zaburi 96:1-13

  • “Muririmbire Yehova indirimbo nshya”

    • Yehova akwiriye gusingizwa cyane (4)

    • Izindi mana abantu basenga nta cyo zimaze (5)

    • Musenge Imana mwambaye imyenda yera (9)

96  Muririmbire Yehova indirimbo nshya.+ Isi yose niririmbire Yehova.+   Muririmbire Yehova, musingize izina rye. Buri munsi mujye muvuga ubutumwa bwiza bw’ukuntu akiza.+   Mubwire abatuye isi icyubahiro cye,Mubwire abantu bose imirimo itangaje yakoze.+   Yehova arakomeye cyane kandi akwiriye gusingizwa cyane. Ateye ubwoba kurusha izindi mana zose.   Imana zose abantu basenga nta cyo zimaze,+Ariko Yehova we yaremye ijuru.+   Afite ububasha n’icyubahiro.+ Imbaraga n’ubwiza biri mu rusengero rwe.+   Mwa miryango yo mu isi mwese mwe, muhe Yehova ibimukwiriye. Muhe Yehova ibimukwiriye kuko afite icyubahiro n’imbaraga.+   Muhe Yehova icyubahiro gikwiriye izina rye.+ Muze mu nzu ye* muzanye impano.   Musenge Yehova* mwambaye imyenda igaragaza ko muri abantu bera.* Mwebwe mwese abatuye ku isi nimumutinye. 10  Mubwire abantu bose muti: “Yehova yabaye Umwami.+ Isi na yo yarashimangiwe ku buryo idashobora kunyeganyega. Azacira abantu bo ku isi imanza zikiranuka.”+ 11  Ijuru nirinezerwe n’isi yishime. Inyanja n’ibiyirimo byose bihinde nk’inkuba.+ 12  Imisozi n’ibiyiriho nibyishime.+ Ibiti byo mu ishyamba byose na byo birangururire Imana ijwi ry’ibyishimo,+ 13  Kuko Yehova aje. Aje gucira isi urubanza. Azacira abatuye ku isi urubanza rukiranuka,+Kandi abantu azabacira urubanza ruhuje n’ubudahemuka bwe.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “muze mu bikari by’inzu ye.”
Cyangwa “nimwunamire Yehova.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Kuko Imana yera cyane.”