Zaburi 97:1-12
97 Yehova yabaye Umwami!+
Isi niyishime,+Ibirwa byose binezerwe.+
2 Ibicu n’umwijima mwinshi cyane biramukikije.+
Ni umutegetsi ukiranuka kandi uca imanza zitabera.+
3 Umuriro ugenda imbere ye,+Ugatwika abanzi be bari impande zose.+
4 Imirabyo ye yamurikiye ubutaka,Isi ibibonye iranyeganyega.+
5 Imisozi yashongeye imbere ya Yehova,+Ishongera imbere y’Umwami w’isi yose.
6 Ijuru rivuga ibyo gukiranuka kwe,N’abantu bose babona icyubahiro cye.+
7 Abasenga igishushanyo kibajwe bose bakorwe n’isoni.+
Abo ni bo biratana imana zitagira umumaro.+
Ibyitwa imana byose nibimusenge.+
8 Yehova, Siyoni irabyumva ikishima,+Imijyi y’u Buyuda na yo ikanezerwa,Bitewe n’imanza uca,+
9 Kuko wowe Yehova uri Imana Isumbabyose mu isi yose.
Uri hejuru cyane usumba izindi mana zose.+
10 Mwa bakunda Yehova mwe, mwange ibibi.+
Arinda indahemuka ze.+
Arazikiza akazikura mu maboko y’ababi.+
11 Urumuri rwamurikiye abakiranutsi,+Kandi abakora ibyiza bagize ibyishimo.
12 Mwa bakiranutsi mwe, nimwishime kubera Yehova,Kandi mushime izina rye ryera.