Zefaniya 1:1-18

  • Umunsi wa Yehova w’urubanza uri hafi kuza (1-18)

    • Umunsi wa Yehova uri kuza wihuta cyane (14)

    • Ifeza na zahabu nta we bizakiza (18)

1  Dore ubutumwa Yehova yahaye Zefaniya* umuhungu wa Kushi, umuhungu wa Gedaliya, umuhungu wa Amariya, umuhungu wa Hezekiya, ku butegetsi bw’Umwami Yosiya,+ umuhungu wa Amoni,+ umwami w’u Buyuda:   Yehova aravuze ati: “Nta kabuza ibintu byose nzabirimbura burundu.”+   Yehova aravuze ati: “Nzarimbura abantu bose hamwe n’inyamaswa. Nzarimbura inyoni zo mu kirere n’amafi yo mu nyanja,+Ndimbure abantu babi hamwe n’ibintu byose bituma abantu bakora ibyaha.*+ Nzarimbura abantu mbakure ku isi.”   “Nzahana abantu b’u BuyudaN’abaturage bose b’i Yerusalemu,Kandi aha hantu nzahakura ibintu byose byibutsa abantu Bayali.+ Nanone nzakuraho ibintu byose bituma abantu bibuka imana zo mu bindi bihugu kandi ndimbure n’abatambyi bazo.+   Nzarimbura abasenga izuba, ukwezi n’inyenyeri bari ku bisenge byabo by’amazu,+Ndimbure n’abapfukama bagakoza imitwe ku butaka, bakarahira ko batazahemukira Yehova,+Ariko barangiza bakarahira ko batazahemukira n’ikigirwamana cyitwa Malikamu.+   Nzarimbura abasubira inyuma bakareka gukurikira Yehova,+Hamwe n’abatarashatse Yehova, bakanga kumugisha inama.”+   Nimucecekere imbere y’Umwami w’Ikirenga Yehova, kubera ko umunsi wa Yehova uri hafi kuza.+ Yehova yateguye igitambo kandi yejeje abo yatumiye.   “Kuri uwo munsi nzatambaho igitambo, njyewe Yehova nzahana abategetsi n’abana b’umwami,+Hamwe n’abantu bose bambara imyenda y’abanyamahanga.   Kuri uwo munsi nzahana umuntu wese uzaba wegereye podiyumu,*N’abantu bose bakora ibikorwa by’urugomo n’uburiganya kugira ngo bateze imbere ba shebuja. 10  Kuri uwo munsi,” ni ko Yehova avuze,“Ku Irembo ry’Amafi hazumvikana induru,+Mu Gice Gishya cy’umujyi, humvikane abantu barira cyane+Kandi urusaku ruzumvikana ku dusozi. 11  Mwebwe abatuye i Makiteshi,* nimurire cyaneKuko abari abacuruzi bose bishwe. Abacuruzaga ifeza bose barimbuwe. 12  Icyo gihe nzasaka nitonze muri Yerusalemu nifashishije amatara,Kandi nzahana abantu bose bumva ko bihagije* bibwira mu mitima yabo bati: ‘Yehova nta cyo azakora cyaba icyiza cyangwa ikibi.’+ 13  Ubutunzi bwabo buzasahurwa, kandi amazu yabo azasenywa.+ Bazubaka amazu ariko ntibazayabamo. Bazatera imizabibu ariko ntibazanywa divayi yayo.+ 14  Umunsi ukomeye wa Yehova uregereje.+ Uregereje kandi urihuta cyane.+ Urusaku rw’umunsi wa Yehova ruteye ubwoba.+ Kuri uwo munsi umurwanyi w’intwari azataka.+ 15  Uwo munsi ni umunsi w’uburakari,+Umunsi w’agahinda no guhangayika cyane,+Umunsi w’imvura nyinshi no kurimbura,Umunsi wijimye urimo umwijima mwinshi cyane,+Kandi ni umunsi w’ibicu n’umwijima uteye ubwoba.+ 16  Ni umunsi abantu bazavuza ihembe n’impanda,*+Kugira ngo batere imijyi igoswe n’inkuta n’iminara miremire.+ 17  Nzateza abantu agahinda kenshi,Bagende batabona,+Kuko bacumuye kuri Yehova.+ Amaraso yabo azasukwa nk’umukungugu,Kandi inyama* zabo zijugunywe nk’uko bajugunya amase.+ 18  Ifeza yabo na zahabu yabo ntibizashobora kubakiza ku munsi w’uburakari bwa Yehova.+ Isi yose izatwikwa n’uburakari bwe bumeze nk’umuriro,+Kuko azarimbura abatuye ku isi bose mu buryo buteye ubwoba.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Bisobanura ngo: “Yehova yahishe (yabitse) abyitondeye.”
Uko bigaragara, byerekeza ku bintu cyangwa ku bikorwa byose bifitanye isano n’ibigirwamana.
Birashoboka ko ari kuri podiyumu iriho intebe y’umwami.
Uko bigaragara, ni agace k’i Yerusalemu kari hafi y’Irembo ry’Amafi.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abantu bameze nk’itende riri hasi muri divayi.”
Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amara.”