Zefaniya 2:1-15

  • Nimushake Yehova mbere y’uko umunsi w’uburakari bwe ugera (1-3)

    • Muhatanire kuba abakiranutsi kandi mujye mwicisha bugufi (3)

    • “Wenda mwazahishwa” (3)

  • Urubanza rwaciriwe ibihugu bikikije abagaragu b’Imana (4-15)

2  Nimuteranire hamwe! Nimuhurire hamwe,+Mwebwe bantu mutagira isoni.+   Nimushake Imana mbere y’uko urubanza mwaciriwe rusohora,Mbere y’uko umunsi uhita vuba, nk’uko umurama* utumurwa n’umuyaga,Mbere y’uko Yehova abarakarira cyane,+Na mbere y’uko umunsi w’uburakari bwa Yehova ubageraho.   Nimugarukire Yehova+ mwa bicisha bugufi bo mu isi mwe,Mwe mukora ibihuje n’imanza ze. Muhatanire kuba abakiranutsi, kandi mujye mwicisha bugufi. Mubigenje mutyo, wenda mwazahishwa ku munsi w’uburakari bwa Yehova.+   Gaza izahinduka umujyi utagira abantu. Ashikeloni izahinduka amatongo.+ Abaturage bo muri Ashidodi bazirukanwa ku manywa.* Ekuroni yo izarimburwa burundu.+   “Muzahura n’ibibazo bikomeye, mwebwe mukomoka i Kereti,+ mukaba mutuye hafi y’inyanja. Ijambo rya Yehova rirabibasiye. Kanani we, wa gihugu cy’Abafilisitiya we, nawe nzakurimbura,Ku buryo nta muturage uzasigara.   Akarere k’inyanja kazahinduka inzuri,*Kabemo amariba y’abashumba n’ingo z’intama zubakishijwe amabuye.   Ako karere kazaba ak’abasigaye bo mu muryango wa Yuda.+ Aho ni ho bazaragira amatungo yabo. Ku mugoroba bazaryama mu mazu ya Ashikeloni. Yehova Imana yabo azabitaho,Abagarurire ababo bari barajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu.”+   “Numvise uko Abamowabu batuka abantu banjye,+ numva n’uko Abamoni babavuga nabi,+Bagakomeza kwirata bashaka kubambura ahantu habo.+   Ni yo mpamvu ndahiye mu izina ryanjye,” ni ko Yehova nyiri ingabo, Imana ya Isirayeli avuze,“Mowabu izaba nka Sodomu,+Amoni ibe nka Gomora.+ Hazamera ibihuru by’amahwa, habe igihugu cy’umunyu kandi ntihazongera guturwa, kugeza iteka ryose.+ Abasigaye bo mu bantu banjye bazabatwara ibyabo,Kandi abasigaye bo mu bantu banjye bazabigarurira. 10  Ibyo ni byo bizabageraho bitewe n’ubwibone bwabo,+Kuko batutse abantu ba Yehova nyiri ingabo bakabirataho cyane. 11  Yehova azabatera ubwoba,Kuko azahindura ubusa imana zo ku isi zose. Abantu bo mu birwa byose bazamwunamira,*+Buri wese ari aho atuye. 12  Mwa Banyetiyopiya mwe, namwe nzabicisha inkota.+ 13  Azarambura ukuboko kwe akwerekeje mu majyaruguru, arimbure Ashuri. Nineve azayihindura amatongo, habe ahantu hatagira amazi,+ hameze nk’ubutayu. 14  Amatungo azajya aruhukira hagati muri yo, hamwe n’inyamaswa zose.* Ibiyongoyongo n’ibinyogote bizajya birara hagati y’inkingi zayo zaguye. Ijwi ry’akababaro rizajya ryumvikanira mu madirishya. Mu muryango hagati hazaba huzuye ibyasenyutse,Kuko ibyari bisize ku mbaho zo ku nkuta, bizakurwaho maze zigasigara zigaragara. 15  Uko ni ko bizagendekera wa mujyi wari urimo abaturage b’abibone kandi bumva ko bafite umutekano. Bahoraga bibwira mu mitima yabo bati: ‘umujyi wacu ni wo wa mbere! Nta wundi umeze nka wo.’ None reba ukuntu abantu basigaye bawureba bakumirwa. Ni ho inyamaswa zisigaye zibera! Umuntu wese uzajya awunyuraho azajya avugiriza, azunguze umutwe yumiwe.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni udushishwa tuba ku binyampeke tuvaho iyo babihuye.
Cyangwa “saa sita z’amanywa.”
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Cyangwa “bazamusenga.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inyamaswa zose zo mu gihugu.”