Zefaniya 3:1-20

  • Yerusalemu ni umujyi urimo abantu bigomeka kandi bakora ibikorwa bibi (1-7)

  • Ibijyanye n’urubanza no kongera kugirirwa impuhwe (8-20)

    • Nzahindura ururimi rw’abantu bo mu bihugu byose, rube ururimi rutunganye (9)

    • Abantu bicisha bugufi bazakizwa (12)

    • Yehova azishimira cyane Siyoni  (17)

3  Uhuye n’ibibazo bikomeye wa mujyi wa Yerusalemu we! Uri umujyi wigomeka, wanduye kandi ukandamiza abaturage bawo.+   Abatuye uwo mujyi ntibumva+ kandi ntibemera igihano.+ Ntibiringiye Yehova+ kandi ntibegereye Imana yabo.+   Abayobozi baho bameze nk’intare zitontoma.*+ Abacamanza baho bameze nk’ibirura* bya nimugoroba,Bimwe bitajya biraza igufwa na rimwe.   Abahanuzi baho ni abibone. Ni abagabo buzuye uburiganya.+ Abatambyi baho banduza ibyera.*+ Ntibumvira amategeko.+   Yehova arakiranuka kandi ari hagati muri uwo mujyi.+ Nta kintu kibi ajya akora. Nk’uko izuba rihora rirasa,Ni ko buri gitondo amenyekanisha amategeko ye.+ Nyamara abakora ibikorwa bibi ntibajya bakorwa n’isoni.+   “Narimbuye ibihugu, iminara yabyo nyisiga ari amatongo. Imihanda yabyo narayisenye, ku buryo nta wayinyuragamo. Imijyi yabyo nayihinduye amatongo. Nta muntu wari ukiyibamo, nta n’umuturage wari ukiyirangwamo.+   Nabwiye umujyi nti: ‘uzantinya nta kabuza, kandi uzemera igihano,’*+ Kugira ngo utarimburwa.+ Nzahana uyu mujyi kubera ibyaha byawo. Nyamara abawutuye bari bariyemeje gukora ibibi babishishikariye.’+   Yehova aravuze ati: ‘none rero nimuntegereze mwihanganye,+Kugeza umunsi nzabatera* nkabatwara ibyanyu,Kuko niyemeje gukoranya ibihugu, ngateranyiriza hamwe ubwami,Kugira ngo mbasukeho umujinya wanjye, mbasukeho uburakari bwanjye bwose buteye ubwoba.+ Isi yose izatwikwa n’uburakari bwanjye bumeze nk’umuriro.+   Icyo gihe nzahindura ururimi rw’abantu bo mu bihugu byose, rube ururimi rutunganye,Kugira ngo bansenge njyewe Yehova bakoresheje izina ryanjye,Kandi bankorere bunze ubumwe.’*+ 10  Kuva mu karere k’inzuzi zo muri Etiyopiya,Abansenga bose, ari bo bantu banjye batatanye, bazanzanira impano.+ 11  Kuri uwo munsi, abatuye uwo mujyi ntibazakorwa n’isoniBitewe n’ibyo bakoze byose bakanyigomekaho.+ Muri uwo mujyi nzakuramo abibone biyemera. Nta n’umwe muri bo uzongera kwishyira hejuru ku musozi wanjye wera.+ 12  Nzasigamo gusa abantu bicisha bugufi,+Kandi bazahungira kuri Yehova. 13  Abisirayeli bazaba basigaye+ ntibazakora ibikorwa bibi.+ Ntibazabeshya kandi ntibazariganya. Bazarya kandi biryamire nta muntu ubatera ubwoba.”+ 14  Mwishime cyane mwa baturage b’i Siyoni mwe! Murangurure amajwi y’ibyishimo mwa Bisirayeli mwe!+ Mwa baturage b’i Yerusalemu mwe, mwishime munezerwe n’umutima wanyu wose!+ 15  Yehova yabakuyeho ibirego mwaregwaga.+ Yigijeyo umwanzi wanyu.+ Yehova Umwami wa Isirayeli ari hagati muri mwe.+ Ntimuzongera gutinya ibyago.+ 16  Kuri uwo munsi, bazabwira Yerusalemu bati: “Ntutinye Siyoni we!+ Gira ubutwari ntucike intege.* 17  Yehova Imana yawe ari hagati muri wowe.+ Azagukiza kuko ari Umunyambaraga. Azakwishimira cyane,+Kandi urukundo rwinshi agukunda, ruzatuma yumva anyuzwe.* Azakwishimira arangurure ijwi ry’ibyishimo. 18  Nzateranyiriza hamwe abishwe n’agahinda bitewe n’uko batazaga mu minsi mikuru yawe.+ Babaga kure yawe kubera ko bari barajyanywe mu bindi bihugu ku ngufu, kandi abanzi babo barabasekaga.+ 19  Icyo gihe nzibasira abakubabaza bose.+ Umuntu wese ucumbagira nzamukiza+Kandi abatatanye nzabahuriza hamwe.+ Nzatuma abantu bose babashima, kandi mumenyekane hose,Muri ibyo bihugu mwakorejwemo isoni. 20  Icyo gihe nzabagarura. Ni ukuri, icyo gihe nzabakoranyiriza hamwe. Igihe nzagarura abanyu bajyanywe mu bindi bihugu ku ngufu,Nzatuma mumenyekana kandi abantu bo mu bihugu byose byo ku isi bazabashima.+ Mwe ubwanyu muzabyibonera.” Uko ni ko Yehova avuze.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.
Ni ubwoko bw’igisimba kiba mu ishyamba kijya gusa n’imbwa kandi kiryana.
Cyangwa “bahumanya ibyera.”
Cyangwa “gukosorwa.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Nzahaguruka ntange ubuhamya.”
Cyangwa “bankorere bafatanye urunana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amaboko yawe ntatentebuke.”
Cyangwa “atuza.”