Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igitabo cya Zekariya

Ibice

1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14

Ibivugwamo

  • 1

    • Basabwa kugarukira Yehova (1-6)

      • ‘Nimungarukire nanjye nzabagarukira’ (3)

    • Iyerekwa rya 1: Abantu bagendera ku mafarashi bari hagati y’ibiti byitwa imihadasi (7-17)

      • “Yehova azongera ahumurize Siyoni” (17)

    • Iyerekwa rya 2: Amahembe ane n’abanyabukorikori bane (18-21)

  • 2

    • Iyerekwa rya 3: Umuntu ufite umugozi bapimisha (1-13)

      • Yerusalemu igomba gupimwa (2)

      • Yehova abera Yerusalemu “nk’urukuta rw’umuriro ruyizengurutse” (5)

      • Ubakozeho ni nkaho aba akoze mu jisho ry’Imana (8)

      • Abantu bo mu bihugu byinshi bazasanga Yehova (11)

  • 3

    • Iyerekwa rya 4: Imyenda y’umutambyi mukuru isimbuzwa (1-10)

      • Satani arwanya Umutambyi Mukuru Yosuwa  (1)

      • “Ngiye kuzana umugaragu wanjye witwa Mushibu” (8)

  • 4

    • Iyerekwa rya 5: Igitereko cy’amatara n’ibiti by’imyelayo bibiri (1-14)

      • ‘Ntibizaterwa n’imbaraga ahubwo bizaterwa n’umwuka wanjye wera’ (6)

      • Ntimugasuzugure intangiriro y’ikintu niyo yaba yoroheje (10)

  • 5

    • Iyerekwa rya 6: Umuzingo uguruka (1-4)

    • Iyerekwa rya 7: Igitebo bakoresha bapima ibinyampeke (5-11)

      • Umugore uri mu gitebo witwa Bugome (8)

      • Igitebo kijyanwa i Shinari (9-11)

  • 6

    • Iyerekwa rya 8: Amagare ane y’intambara (1-8)

    • Mushibu azaba umwami n’umutambyi (9-15)

  • 7

    • Yehova agaya abantu bigomwaga kurya no kunywa ariko bitavuye ku mutima (1-14)

      • ‘Ese igihe mwigomwaga kurya no kunywa, ni njye mwabaga mubikoreye?’ (5)

      • ‘Mujye muca imanza zitabera kandi mujye mugaragarizanya urukundo rudahemuka n’imbabazi’ (9)

  • 8

    • Yehova azatuma Siyoni ibamo ukuri n’amahoro (1-23)

      • Yerusalemu ni “umujyi wizerwa” (3)

      • “Mujye mubwizanya ukuri” (16)

      • Kwigomwa kurya no kunywa bizasimburwa n’igihe cy’ibyishimo (18, 19)

      • ‘Nimuze dushake Yehova dushyizeho umwete’ (21)

      • Abantu icumi bazafata umwenda w’Umuyahudi (23)

  • 9

    • Urubanza Imana yaciriye ibihugu bikikije Yerusalemu (1-8)

    • Umwami wa Siyoni araje (9, 10)

      • Umwami wicisha bugufi kandi ugendera ku ndogobe (9)

    • Abantu ba Yehova bazabona umudendezo (11-17)

  • 10

    • Nimusabe Yehova abagushirize imvura. Ntimusabe ibigirwamana (1, 2)

    • Yehova atuma abantu be bunga ubumwe (3-12)

      • Umuyobozi wo mu muryango wa Yuda (3, 4)

  • 11

    • Ingaruka zo kwanga umwungeri nyakuri uturuka ku Mana (1-17)

      • “Ragira intama zanjye zigomba kwicwa” (4)

      • Inkoni ebyiri: Iyitwa Buntu n’iyitwa Bumwe (7)

      • Ibihembo by’umwungeri: Ibiceri by’ifeza 30 (12)

      • Amafaranga ajugunywa mu bubiko (13)

  • 12

    • Yehova azatabara u Buyuda na Yerusalemu (1-9)

      • Yerusalemu ni ‘ibuye riremereye’ (3)

    • Bazaririra uwo bateye icumu (10-14)

  • 13

    • Ibigirwamana bizakurwaho n’abahanuzi b’ibinyoma bavanweho (1-6)

      • Abahanuzi b’ibinyoma bazakorwa n’isoni (4-6)

    • Umwungeri azakubitwa (7-9)

      • Abagize kimwe cya gatatu bazatunganywa (9)

  • 14

    • Abasenga Imana by’ukuri bazatsinda (1-21)

      • Umusozi w’ibiti by’imyelayo uzasadukamo kabiri (4)

      • Yehova ni we Mana y’ukuri yonyine, kandi ni we wenyine abantu bagomba gusenga (9)

      • Icyorezo kizagera ku bantu barwanya Yerusalemu (12-15)

      • Abantu bazizihiza Umunsi Mukuru w’Ingando (16-19)

      • Inkono zose zizahinduka ibintu byera bya Yehova (20, 21)