Zekariya 11:1-17

  • Ingaruka zo kwanga umwungeri nyakuri uturuka ku Mana (1-17)

    • “Ragira intama zanjye zigomba kwicwa” (4)

    • Inkoni ebyiri: Iyitwa Buntu n’iyitwa Bumwe (7)

    • Ibihembo by’umwungeri: Ibiceri by’ifeza 30 (12)

    • Amafaranga ajugunywa mu bubiko (13)

11  “Libani we, kingura inzugi zawe,Kugira ngo umuriro utwike ibiti byawe by’amasederi.   Rira cyane nawe wa giti cy’umuberoshi we, kuko igiti cy’isederi cyaguye. Ibiti binini cyane byatemwe! Nimurire cyane namwe mwa biti binini mwe by’i Bashani,Kuko ishyamba ry’inzitane* ryarimbuwe.   Tega amatwi wumve kurira kw’abungeri,Kuko icyubahiro cyabo cyashize. Tega amatwi wumve gutontoma* kw’intare zikiri nto,*Kuko igihuru cy’inzitane kiri hafi ya Yorodani cyatemwe.  “Yehova Imana yanjye aravuze ati: ‘ragira intama zanjye zigomba kwicwa.+  Abaziguze barazica+ nubwo batabarwaho icyaha. Abazigurisha+ baravuga bati: “Yehova nasingizwe, kuko ngiye kuba umukire.” Abungeri bazo ntibazigirira impuhwe.’+  “Yehova aravuze ati: ‘ntabwo nzongera kugirira impuhwe abaturage bo mu gihugu. Ngiye gutuma buri wese yicwa na mugenzi we kandi yicwe n’umwami we. Bazahindura igihugu cyabo amatongo, kandi sinzababakiza.’”  Nuko ndagira intama zanjye zigomba kwicwa+ mbitewe namwe kuko muri intama zanjye zibabaye. Hanyuma mfata inkoni ebyiri. Imwe nyita Buntu, indi nyita Bumwe,+ maze ndagira intama zanjye.  Nirukanye abungeri batatu mu kwezi kumwe, kuko ntari ngishoboye kubihanganira, kandi na bo baranyangaga cyane.  Amaherezo naravuze nti: “Sinzakomeza kubitaho. Abagomba gupfa bapfe, abarimbuka barimbuke. Naho abasigaye, buri wese arye inyama za mugenzi we.” 10  Nuko mfata inkoni yanjye nise Buntu+ ndayivunagura, kugira ngo mpagarike isezerano nagiranye n’abantu banjye. 11  Uwo munsi nararihagaritse, bituma abantu banjye bababaye bandebaga, bamenya ko iryo ryari ijambo rya Yehova. 12  Hanyuma ndababwira nti: “Niba mubona ko ari byiza nimumpe ibihembo byanjye. Niba kandi bitabaye ibyo, nimubigumane.” Nuko bampa ibihembo byanjye bingana n’ibiceri by’ifeza 30.+ 13  Ariko Yehova arambwira ati: “Bijugunye mu bubiko. Nimunyumvire namwe igiciro cyiza bangeneye!”+ Nuko mfata ibyo biceri by’ifeza 30, mbijugunya mu bubiko bw’inzu ya Yehova.+ 14  Hanyuma mvunagura inkoni yanjye ya kabiri, ari yo Bumwe,+ kugira ngo ntume abaturage b’u Buyuda n’Abisirayeli badakomeza kunga ubumwe nk’abavandimwe.+ 15  Nuko Yehova arambwira ati: “Noneho fata ibikoresho by’umwungeri udashoboye.+ 16  Dore ngiye gushyira umwungeri mu gihugu. Ntazita ku ntama zigiye gupfa.+ Ntazashakisha izikiri nto cyangwa ngo avure izavunitse+ kandi ntazagaburira izimeze neza. Ahubwo azarya izibyibushye,+ izindi azikuremo ibinono.+ 17  Umwungeri udashoboye uta umukumbi,+ azahura n’ibibazo bikomeye!+ Inkota izakomeretsa ukuboko kwe kandi imukuremo ijisho ry’iburyo. Ukuboko kwe kuzagagara,Kandi ijisho rye ry’iburyo rizahuma burundu.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ishyamba riba rifite ibiti byegeranye cyane.
Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.
Cyangwa “intare zikiri nto zifite umugara.”