Zekariya 12:1-14

  • Yehova azatabara u Buyuda na Yerusalemu (1-9)

    • Yerusalemu ni ‘ibuye riremereye’ (3)

  • Bazaririra uwo bateye icumu (10-14)

12  Urubanza: “Dore ibyo Yehova avuga ku byerekeye Isirayeli,” ni ko Yehova avuga,We warambuye ijuru,+Agashyiraho fondasiyo y’isi,+Kandi agaha abantu umwuka bahumeka.  “Ngiye guhindura Yerusalemu nk’igikombe kirimo divayi ituma abantu bakikije Yerusalemu badandabirana. Umwanzi azagota u Buyuda, ndetse na Yerusalemu.+  Kuri uwo munsi nzahindura Yerusalemu nk’ibuye riremerera abantu bose. Abazariterura bose bazakomereka bikomeye.+ Abantu bose bo ku isi bazarirwanya. Ibihugu byose biziyemeza kurirwanya.+  Yehova aravuze ati: “Kuri uwo munsi, nzatuma amafarashi yose agira ubwoba bwinshi, kandi abayagenderaho mbahindure nk’abasazi. Nzahanga amaso yanjye umuryango wa Yuda kandi amafarashi y’abanzi babo nzayatera ubuhumyi.  Abayobozi b’u Buyuda bazavuga mu mitima yabo bati: ‘Abaturage b’i Yerusalemu ni bo mbaraga zacu zituruka kuri Yehova nyiri ingabo, Imana yabo.’+  Kuri uwo munsi, nzahindura abayobozi b’u Buyuda nk’umuriro mu biti, mbahindure nk’umuriro mu binyampeke bikimara gusarurwa.+ Bazatwika abantu bo mu bihugu byose bibakikije iburyo n’ibumoso,+ kandi abaturage b’i Yerusalemu bazongera bature mu mujyi wabo wa Yerusalemu.+  “Yehova azabanza gutabara amahema y’u Buyuda kugira ngo icyubahiro cy’abakomoka kuri Dawidi n’icyubahiro cy’abaturage b’i Yerusalemu kitaruta icy’u Buyuda.  Kuri uwo munsi, Yehova azarinda abaturage b’i Yerusalemu.+ Kuri uwo munsi, ufite intege nke muri bo azaba intwari nka Dawidi. Abakomoka kuri Dawidi bazagira imbaraga nk’iz’Imana, kandi bamere nk’umumarayika wa Yehova ubagenda imbere.+  Uwo munsi nziyemeza kurimbura ibihugu byose bizaba byaje gutera Yerusalemu.+ 10  “Nzasuka umwuka wanjye ku bakomoka kuri Dawidi no ku baturage b’i Yerusalemu. Nzagaragaza ko mbemera kandi nzatega amatwi amasengesho yabo basenga binginga. Bazareba uwo bateye icumu,+ kandi bazamuririra cyane nk’abaririra umwana w’ikinege. Bazamuririra bagire agahinda kenshi nk’uko umuntu aririra umwana we w’imfura. 11  Uwo munsi abaturage b’i Yerusalemu bazagira agahinda kenshi nk’akabaye i Hadadirimoni, mu Kibaya cy’i Megido.+ 12  Abaturage bo mu gihugu bazarira cyane, buri muryango ukwawo. Umuryango w’abakomoka kuri Dawidi ukwawo n’abagore babo ukwabo. Umuryango w’abakomoka kuri Natani+ ukwawo n’abagore babo ukwabo. 13  Umuryango w’abakomoka kuri Lewi+ ukwawo n’abagore babo ukwabo. Umuryango w’abakomoka kuri Shimeyi+ ukwawo n’abagore babo ukwabo. 14  Imiryango yose isigaye na yo izarira cyane, buri muryango ukwawo n’abagore babo ukwabo.

Ibisobanuro ahagana hasi