Zekariya 13:1-9
13 “Uwo munsi, abakomoka kuri Dawidi n’abaturage b’i Yerusalemu, bazacukurirwa iriba ry’amazi kugira ngo ayo mazi abezeho ibyaha n’ibindi bintu byose byanduye.+
2 “Kuri uwo munsi,” ni ko Yehova nyiri ingabo avuze, “nzakura ibigirwamana byose mu gihugu+ ku buryo nta muntu uzongera kubyibuka. Nzakura mu gihugu abahanuzi+ bahanura ibinyoma kandi nta muntu uzongera kwifuza gukora ibibi.
3 Nihagira umuntu wongera guhanura ibinyoma, papa we na mama we bamwibyariye bazamubwira bati: ‘ugomba gupfa kuko wahanuye ibinyoma mu izina rya Yehova.’ Papa we na mama we bamwibyariye bazamwica bitewe n’uko yahanuye.+
4 “Kuri uwo munsi abahanuzi bose bazakorwa n’isoni bitewe n’ibyo beretswe, mu gihe bazaba bahanura. Ntibazambara umwenda w’abahanuzi w’ubwoya+ kugira ngo bariganye.
5 Buri wese muri bo azavuga ati: ‘sindi umuhanuzi. Ndi umuhinzi kuko umuntu yanguze nkiri muto akangira umugaragu we.’
6 Nihagira umuntu umubaza ati: ‘ibikomere biri ku mubiri* wawe wabitewe n’iki?’ Azamusubiza ati: ‘nakomeretse ndi mu nzu y’incuti zanjye.’”*
7 Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Yewe wa nkota we, rwanya umwungeri wanjye,+Urwanye umuntu w’incuti yanjye.
Kubita umwungeri+ intama zo mu mukumbi zitatane.+
Nzibasira cyane aboroheje.”
8 Yehova aravuze ati: “Mu gihugu hose,Bibiri bya gatatu by’abakirimo bazapfa bashire,Naho kimwe cya gatatu cyabo bagume mu gihugu.
9 Abo bagize kimwe cya gatatu nzabatunganya nkoresheje umuriro,Nk’uko batunganya ifeza,Mbagenzure nk’ugenzura zahabu.+
Bazansenga bakoresheje izina ryanjye,Kandi nanjye nzabasubiza.
Nzababwira nti: ‘Muri abantu banjye,’+
Na bo bavuge bati: ‘Yehova ni we Mana yacu.’”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hagati y’amaboko yawe.” Ni ukuvuga, ku gituza cyangwa ku mugongo.
^ Cyangwa “mu nzu y’abankunda.”