Zekariya 14:1-21

  • Abasenga Imana by’ukuri bazatsinda (1-21)

    • Umusozi w’ibiti by’imyelayo uzasadukamo kabiri (4)

    • Yehova ni we Mana y’ukuri yonyine, kandi ni we wenyine abantu bagomba gusenga (9)

    • Icyorezo kizagera ku bantu barwanya Yerusalemu (12-15)

    • Abantu bazizihiza Umunsi Mukuru w’Ingando (16-19)

    • Inkono zose zizahinduka ibintu byera bya Yehova (20, 21)

14  “Dore umunsi wa Yehova uraje kandi ibyo bazatwara umujyi wa Yerusalemu bazabigabana bakiwurimo.  Nzahuriza hamwe ibihugu byose maze bitere Yerusalemu. Uwo mujyi uzafatwa, amazu asahurwe n’abagore bafatwe ku ngufu. Kimwe cya kabiri cy’abatuye uwo mujyi kizajyanwa ku ngufu mu gihugu kitari icyabo, ariko abazasigara bazabarekera muri uwo mujyi.  “Yehova azaza arwanye ibyo bihugu+ nk’uko arwanya abanzi be ku munsi w’intambara.+  Kuri uwo munsi, ibirenge bye bizahagarara ku Musozi w’ibiti by’Imyelayo,+ uri imbere y’i Yerusalemu mu burasirazuba. Umusozi w’ibiti by’Imyelayo uzasadukamo kabiri, uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba. Hazabaho ikibaya kinini cyane, igice kimwe cy’umusozi kijye mu majyaruguru, ikindi gice kijye mu majyepfo.  Muzahungira mu kibaya kiri hagati y’imisozi yanjye, kuko ikibaya kiri hagati y’iyo misozi kizagenda kikagera muri Aseli. Muzahunga nk’uko mwahunze umutingito wabaye ku butegetsi bwa Uziya umwami w’u Buyuda.+ Yehova Imana yanjye azaza ari kumwe n’abera bose.+  “Kuri uwo munsi ntihazabaho urumuri rurabagirana.+ Ibintu byose bizakonja bigagare.  Uwo munsi uzaba ari umunsi wihariye wa Yehova.+ Ntihazabaho amanywa kandi ntihazabaho ijoro. No ku mugoroba hazaba hari urumuri.  Kuri uwo munsi, i Yerusalemu+ hazaturuka amazi atanga ubuzima.+ Kimwe cya kabiri cyayo kizajya mu nyanja y’iburasirazuba,*+ ikindi kimwe cya kabiri kijye mu nyanja y’iburengerazuba.*+ Uko ni ko bizamera mu gihe cy’izuba no mu gihe cy’ubukonje.  Yehova azaba umwami w’isi yose.+ Kuri uwo munsi abantu bose bazamenya ko Yehova ari we Mana y’ukuri yonyine,+ kandi ko ari we wenyine bagomba gusenga.+ 10  “Igihugu cyose kizahinduka nka Araba,+ uhereye i Geba+ ukagera i Rimoni+ mu majyepfo ya Yerusalemu. Yerusalemu izongera kuba aho yahoze kandi yongere iturwe,+ uhereye ku Irembo rya Benyamini+ ukagera ku Irembo rya Mbere, ugakomeza ukagera no ku Irembo ry’Inguni, no kuva ku Munara wa Hananeli,+ ukagenda ukagera ku nzengero z’umwami. 11  Abantu bazatura muri Yerusalemu, kandi Yerusalemu ntizongera gucirwa urubanza ngo irimburwe.+ Izaturwa mu mutekano.+ 12  “Iki ni cyo cyorezo Yehova azateza abantu bose bazagaba igitero kuri Yerusalemu:+ Umubiri wabo uzabora bagihagaze, amaso yabo aborere mu binogo byayo n’indimi zabo ziborere mu kanwa. 13  “Kuri uwo munsi, Yehova azatuma abantu bose bagira ubwoba bwinshi. Buri wese azibasira mugenzi we kandi amurwanye.+ 14  U Buyuda na bwo buzifatanya mu ntambara izabera i Yerusalemu. Ubutunzi bwo mu bihugu byose bihakikije buzakusanywa. Muri ubwo butunzi harimo zahabu, ifeza n’imyenda myinshi cyane.+ 15  “Cya cyorezo cyageze ku bantu ni na cyo kizagera ku mafarashi, ku nyumbu,* ku ngamiya, ku ndogobe no ku matungo y’ubwoko bwose azaba ari muri izo nkambi. 16  “Umuntu wese wo muri ibyo bihugu byose bitera Yerusalemu uzasigara, buri mwaka+ azajya azamuka ajye gusenga Umwami Yehova nyiri ingabo,+ kandi yizihize Umunsi Mukuru w’Ingando.*+ 17  Abantu bose bo mu miryango yo ku isi batazazamuka ngo bajye i Yerusalemu gusenga Umwami Yehova nyiri ingabo, nta mvura bazabona.+ 18  Abantu bo muri Egiputa batazazamuka ngo bajyeyo, na bo ntibazabona imvura. Yehova azateza Abanyegiputa icyorezo nk’icyo ateza abantu bo mu bindi bihugu, batajya kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ingando. 19  Icyo ni cyo kizaba igihano cy’icyaha cya Egiputa, n’icyaha cy’abantu bo mu bihugu byose batazamuka ngo bajye kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ingando. 20  “Kuri uwo munsi, ku nzogera zizaba ziri ku mafarashi hazaba handitseho ngo: ‘Kwera ni ukwa Yehova!’+ Inkono*+ zo mu rusengero rwa Yehova zizaba nk’amasorori+ ari imbere y’igicaniro. 21  Inkono zose ziri muri Yerusalemu no mu Buyuda zizahinduka ikintu cyera cya Yehova nyiri ingabo. Abatamba ibitambo bose bazaza bazifate bazitekemo. Kuri uwo munsi, mu rusengero rwa Yehova nyiri ingabo ntihazongera kubamo Umunyakanani.”*+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ukuvuga, Inyanja ya Mediterane.
Ni ukuvuga, Inyanja y’Umunyu.
Ni itungo rivuka ku ifarashi no ku ndogobe.
Ingando ni utuzu two kugamamo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Zabaga ari inkono zikozwe mu ibumba, batekeragamo.
Cyangwa “umucuruzi.”