Zekariya 2:1-13
2 Nongeye kwitegereza, mbona umuntu wari ufite umugozi bapimisha.+
2 Nuko ndamubaza nti: “Ugiye he?”
Aransubiza ati: “Ngiye gupima Yerusalemu kugira ngo menye uko ubugari bwayo n’uburebure bwayo bingana.”+
3 Umumarayika twavuganaga ahita agenda, undi mumarayika araza ngo bahure.
4 Aramubwira ati: “Iruka ubwire uriya musore uri hariya uti: ‘“Yerusalemu izaturwa+ imere nk’imidugudu idakikijwe n’inkuta, bitewe n’ubwinshi bw’abantu n’amatungo biyirimo.+
5 Nanjye nzayibera nk’urukuta rw’umuriro ruyizengurutse,”+ uko ni ko Yehova avuze, “kandi icyubahiro cyanjye kizayuzura.”’”+
6 Yehova aravuze ati: “Nimuze! Nimuze muhunge muve mu gihugu cyo mu majyaruguru,+Kuko nabatatanyirije mu byerekezo byose by’isi.”+ Uko ni ko Yehova avuze.
7 “Yewe Siyoni we! Hunga wowe uba mu mujyi wa Babuloni.+
8 Yehova nyiri ingabo amaze kwihesha icyubahiro maze akanyohereza ku bantu babatwaraga ibyanyu, yaravuze ati:+ ‘umuntu wese ubakozeho ni nkaho aba ankoze mu jisho.*+
9 Ngiye kwibasira abo bantu mbahane kandi abagaragu babo ni bo bazabatwara ibyabo.’+ Muzamenya ko Yehova nyiri ingabo ari we wantumye.
10 Yehova aravuze ati: “Siyoni* we,+ rangurura ijwi kandi wishime. Dore ndaje+ kandi nzaguturamo.”+
11 “Kuri uwo munsi, abantu bo mu bihugu byinshi bazansanga+ kandi bazaba abantu banjye. Njyewe Yehova, nzabana namwe.” Ibyo bizatuma mumenya ko Yehova nyiri ingabo ari we wabantumyeho.
12 Yehova azigarurira u Buyuda, bube umutungo we uzaba uri ahantu hera kandi azongera ahitemo Yerusalemu.+
13 Bantu mwese, nimucecekere imbere ya Yehova, kubera ko asohotse ahantu hera atuye kugira ngo agire icyo akora.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “mu mboni y’ijisho.”
^ Cyangwa “umukobwa w’i Siyoni.” Ni imvugo y’ubusizi, ubusanzwe yerekeza ku mujyi wa Yerusalemu cyangwa abaturage bawo.