Zekariya 2:1-13

  • Iyerekwa rya 3: Umuntu ufite umugozi bapimisha (1-13)

    • Yerusalemu igomba gupimwa (2)

    • Yehova abera Yerusalemu “nk’urukuta rw’umuriro ruyizengurutse” (5)

    • Ubakozeho ni nkaho aba akoze mu jisho ry’Imana (8)

    • Abantu bo mu bihugu byinshi bazasanga Yehova (11)

2  Nongeye kwitegereza, mbona umuntu wari ufite umugozi bapimisha.+  Nuko ndamubaza nti: “Ugiye he?” Aransubiza ati: “Ngiye gupima Yerusalemu kugira ngo menye uko ubugari bwayo n’uburebure bwayo bingana.”+  Umumarayika twavuganaga ahita agenda, undi mumarayika araza ngo bahure.  Aramubwira ati: “Iruka ubwire uriya musore uri hariya uti: ‘“Yerusalemu izaturwa+ imere nk’imidugudu idakikijwe n’inkuta, bitewe n’ubwinshi bw’abantu n’amatungo biyirimo.+  Nanjye nzayibera nk’urukuta rw’umuriro ruyizengurutse,”+ uko ni ko Yehova avuze, “kandi icyubahiro cyanjye kizayuzura.”’”+  Yehova aravuze ati: “Nimuze! Nimuze muhunge muve mu gihugu cyo mu majyaruguru,+Kuko nabatatanyirije mu byerekezo byose by’isi.”+ Uko ni ko Yehova avuze.  “Yewe Siyoni we! Hunga wowe uba mu mujyi wa Babuloni.+  Yehova nyiri ingabo amaze kwihesha icyubahiro maze akanyohereza ku bantu babatwaraga ibyanyu, yaravuze ati:+ ‘umuntu wese ubakozeho ni nkaho aba ankoze mu jisho.*+  Ngiye kwibasira abo bantu mbahane kandi abagaragu babo ni bo bazabatwara ibyabo.’+ Muzamenya ko Yehova nyiri ingabo ari we wantumye. 10  Yehova aravuze ati: “Siyoni* we,+ rangurura ijwi kandi wishime. Dore ndaje+ kandi nzaguturamo.”+ 11  “Kuri uwo munsi, abantu bo mu bihugu byinshi bazansanga+ kandi bazaba abantu banjye. Njyewe Yehova, nzabana namwe.” Ibyo bizatuma mumenya ko Yehova nyiri ingabo ari we wabantumyeho. 12  Yehova azigarurira u Buyuda, bube umutungo we uzaba uri ahantu hera kandi azongera ahitemo Yerusalemu.+ 13  Bantu mwese, nimucecekere imbere ya Yehova, kubera ko asohotse ahantu hera atuye kugira ngo agire icyo akora.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “mu mboni y’ijisho.”
Cyangwa “umukobwa w’i Siyoni.” Ni imvugo y’ubusizi, ubusanzwe yerekeza ku mujyi wa Yerusalemu cyangwa abaturage bawo.