Zekariya 4:1-14

  • Iyerekwa rya 5: Igitereko cy’amatara n’ibiti by’imyelayo bibiri (1-14)

    • ‘Ntibizaterwa n’imbaraga ahubwo bizaterwa n’umwuka wanjye wera’ (6)

    • Ntimugasuzugure intangiriro y’ikintu niyo yaba yoroheje (10)

4  Nuko umumarayika twari twavuganye aragaruka, arankangura nk’ukangura umuntu uri mu bitotsi.  Nuko arambaza ati: “Urabona iki?” Ndasubiza nti: “Mbonye igitereko cy’amatara gicuzwe muri zahabu,+ hejuru yacyo hari isorori. Icyo gitereko gifite amatara arindwi+ kandi ayo matara akiriho afite imiheha irindwi.  Iruhande rwacyo hari ibiti bibiri by’imyelayo,+ kimwe kiri iburyo bw’isorori, ikindi kiri ibumoso bwayo.”  Nuko mbaza umumarayika twavuganaga nti: “Nyakubahwa, ibi bisobanura iki?”  Uwo mumarayika twavuganaga arambaza ati: “Ese koko ntuzi icyo ibi bisobanura?” Ndamusubiza nti: “Nyakubahwa nta byo nzi.”  Nuko uwo mumarayika arambwira ati: “Ibi ni byo Yehova abwira Zerubabeli ati: ‘“ibizaba ntibizaba bitewe n’imbaraga z’abasirikare cyangwa imbaraga z’abantu,+ ahubwo bizaterwa n’umwuka wanjye wera.”+ Uko ni ko Yehova nyiri ingabo avuze.  Wa musozi munini we! Imbere ya Zerubabeli+ uzaba nk’ubutaka bushashe.*+ Azazana ibuye rikomeza inguni, maze abantu bavuge bati: “Rirashimishije! Rirashimishije!”’”  Yehova arongera arambwira ati:  “Zerubabeli ni we washyizeho fondasiyo y’iyi nzu+ kandi ni we uzayuzuza.+ Muzamenya ko Yehova nyiri ingabo ari we wabantumyeho. 10  Nta muntu ukwiriye gusuzugura intangiriro y’ikintu, niyo yaba yoroheje.*+ Abantu bazishima kandi bazabona itimasi* mu kiganza cya Zerubabeli. Amaso arindwi ya Yehova na yo azabibona. Ayo maso areba ku isi hose.”+ 11  Nuko ndamubaza nti: “None se ibi biti bibiri by’imyelayo, ikiri iburyo bw’igitereko cy’amatara n’ikiri ibumoso bwacyo, bigereranya iki?”+ 12  Nongera kumubaza ubwa kabiri nti: “Aya mashami abiri y’ibiti by’imyelayo asohokamo amavuta asa na zahabu, akanyura mu miheha ibiri ya zahabu, agereranya iki?” 13  Nuko arambaza ati: “Ese koko ntuzi icyo bisobanura?” Ndamusubiza nti: “Nyakubahwa, nta byo nzi.” 14  Arambwira ati: “Ibyo biti bigereranya ba bantu babiri basutsweho amavuta, bahagarara iruhande rw’Umwami w’isi yose.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ikibaya.”
Cyangwa “nta muntu ukwiriye gusuzugura ibintu bito.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibuye; icyuma.” Itimasi ni igikoresho abubatsi bakoresha bashaka kureba ko urukuta rugororotse.