Zekariya 5:1-11
5 Nuko nongera kwitegereza, mbona umuzingo uguruka.
2 Wa mumarayika arambaza ati: “Urabona iki?”
Ndamusubiza nti: “Ndabona umuzingo uri kuguruka, ufite uburebure bwa metero icyenda* n’ubugari bureshya na metero enye n’igice.”*
3 Arambwira ati: “Ibi ni ibyago byoherejwe ku isi hose. Mu by’ukuri nubwo umuntu wiba yagombye guhanwa nk’uko byanditswe ku ruhande rumwe rw’uriya muzingo, abiba ntibahanwa.+ Abarahira ibinyoma na bo bagombye guhanwa,+ nk’uko byanditswe ku rundi ruhande rw’umuzingo ariko ikibabaje, ntibahanwa.
4 Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘Ibyo byago ndabyohereje. Bizinjira mu nzu y’umujura no mu nzu y’umuntu urahira ibinyoma mu izina ryanjye. Bizatura mu nzu ye biyirimbure, kandi birimbure ibiti n’amabuye biyubatse.’”
5 Umumarayika twavuganaga aranyegera arambwira ati: “Itegereze urebe kiriya kintu kije.”
6 Ndamubaza nti: “Ni igiki?”
Aransubiza ati: “Ni igitebo bakoresha bapima ibinyampeke.”* Yongeraho ati: “Kigereranya abantu babi bo ku isi.”
7 Nuko mbona umupfundikizo wacyo w’uruziga ucuze mu cyuma* uvuyeho, maze mbona umugore wicaye muri icyo gitebo.
8 Arambwira ati: “Uyu mugore yitwa Bugome.” Amusunikira muri cya gitebo, asubizaho wa mupfundikizo uremereye cyane ucuze mu cyuma.
9 Nuko nitegereje mbona abagore babiri baraje, baguruka mu muyaga kandi bafite amababa nk’ay’igisiga kinini.* Baterura cya gitebo bakigeza mu kirere.
10 Hanyuma mbaza umumarayika twavuganaga nti: “Kiriya gitebo bakijyanye he?”
11 Aransubiza ati: “Uriya mugore bagiye kumwubakira inzu mu gihugu cy’i Shinari.*+ Nimara kuzura bazayimushyiramo, abe mu mwanya we umukwiriye.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 20.” Umukono umwe wanganaga na santimtero 44,5. Reba Umugereka wa B14.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “efa.” Efa ivugwa aha, yanganaga n’ikintu cyajyamo litiro 22. Reba Umugereka wa B14.
^ Ni icyuma cy’isasu.
^ Cyangwa “igishondabagabo.”
^ Ni ukuvuga “Babuloni.”