Zekariya 8:1-23

  • Yehova azatuma Siyoni ibamo ukuri n’amahoro (1-23)

    • Yerusalemu ni “umujyi wizerwa” (3)

    • “Mujye mubwizanya ukuri” (16)

    • Kwigomwa kurya no kunywa bizasimburwa n’igihe cy’ibyishimo (18, 19)

    • ‘Nimuze dushake Yehova dushyizeho umwete’ (21)

    • Abantu icumi bazafata umwenda w’Umuyahudi (23)

8  Yehova nyiri ingabo arongera aravuga ati:  “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘nkunda Siyoni cyane!+ Nzayirwanirira mfite uburakari bwinshi kandi nyirinde.’”  “Yehova aravuze ati: ‘nzasubira i Siyoni+ nture muri Yerusalemu.+ Yerusalemu izitwa umujyi wizerwa,+ umusozi wa Yehova nyiri ingabo, umusozi wera.’”+  “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘abasaza n’abakecuru bazongera kwicara ahantu hahurira abantu benshi i Yerusalemu, buri wese yishingikirije akabando ke kubera ko azaba amaze imyaka myinshi abayeho.+  Mu mujyi hazaba huzuye abana b’abahungu n’ab’abakobwa, bakinira ahantu hahurira abantu benshi.’”+  “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘wenda muri iki gihe abasigaye bo mu bantu banjye bashobora kumva ibyo bintu bisa n’ibidashoboka. Ariko se kuri njye, koko ni ibintu bidashoboka?’ Uko ni ko Yehova nyiri ingabo abaza.”  “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘dore ngiye gukiza abantu banjye, mbakure mu gihugu cyo mu burasirazuba no mu gihugu cyo mu burengerazuba.+  Nzabazana bature muri Yerusalemu.+ Bazaba abantu banjye, nanjye mbabere Imana+ yizerwa kandi ikiranuka.’”  “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘nimugire ubutwari+ mwebwe abumva aya magambo y’abahanuzi+ muri iyi minsi. Ayo ni yo magambo bavuze, igihe fondasiyo y’inzu ya Yehova nyiri ingabo yashyirwagaho, bagiye kubaka urusengero. 10  Mbere y’iyo minsi, abantu ntibahabwaga ibihembo kandi n’amatungo ntiyahemberwaga imirimo yayo.+ Abinjiraga n’abasohokaga nta mahoro bari bafite bitewe n’umwanzi, kuko natumye buri muntu wese arwanya mugenzi we.’ 11  “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘abasigaye bo mu bantu banjye sinzongera kubafata nk’uko nabafataga kera.+ 12  Abantu bazajya batera imbuto mu mahoro. Umuzabibu uzera imbuto zawo kandi ubutaka buzajya bwera cyane.+ Ijuru na ryo rizajya ritanga ikime. Nzatuma abantu banjye basigaye bahabwa ibyo bintu byose.+ 13  Mwa bantu b’i Buyuda mwe, namwe mwa Bisirayeli mwe! Nubwo abantu bo mu bindi bihugu bakundaga kubatuka+ kandi bakabasuzugura, njye nzabakiza maze abantu bajye babita abahawe umugisha.+ Ntimutinye,+ ahubwo mugire ubutwari.’+ 14  “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘“nari nariyemeje kubateza amakuba bitewe n’ibyo ba sogokuruza banyu bakoze bakandakaza kandi sinisubiyeho.” Uko ni ko Yehova nyiri ingabo avuze.+ 15  “Ubu bwo niyemeje kugirira neza Yerusalemu n’abaturage b’i Buyuda.+ Ubwo rero ntimugire ubwoba.”’+ 16  “‘Ibi ni byo mukwiriye gukora: Mujye mubwizanya ukuri.+ Imanza muca muri mu marembo y’umujyi zijye ziba zihuje n’ukuri kandi zitume habaho amahoro.+ 17  Ntimukiyemeze mu mitima yanyu+ kugirira abandi nabi, kandi ntimugakunde kurahira ibinyoma,+ kuko ibyo byose mbyanga.’ Uko ni ko Yehova avuze.”+ 18  Yehova nyiri ingabo yongera kumbwira ati: 19  “Njyewe Yehova nyiri ingabo ndavuze nti: ‘kwigomwa kurya no kunywa bikorwa mu kwezi kwa kane,+ kwigomwa kurya no kunywa bikorwa mu kwezi kwa gatanu,+ kwigomwa kurya no kunywa bikorwa mu kwezi kwa karindwi+ no kwigomwa kurya no kunywa bikorwa mu kwezi kwa cumi,+ bizahinduka igihe cy’ibyishimo n’umunezero n’igihe cyiza cy’iminsi mikuru mu baturage b’i Buyuda.+ Nuko rero, mujye mukunda ukuri n’amahoro.’ 20  “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘abantu bo mu bindi bihugu n’abaturage bo mu mijyi myinshi bazaza. 21  Abaturage bo mu mujyi umwe bazasanga abo mu wundi bababwire bati: “nimuze rwose tujye guhendahenda Yehova kandi dushake Yehova nyiri ingabo dushyizeho umwete, kugira ngo atwemere. Ndetse natwe ubwacu tuzagenda.”+ 22  Abantu benshi hamwe n’abantu baturutse mu bihugu bikomeye, bazaza gushaka Yehova nyiri ingabo i Yerusalemu+ no guhendahenda Yehova kugira ngo abemere.’ 23  “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘muri iyo minsi, abantu icumi bavuye mu bihugu byinshi bivuga indimi zitandukanye,+ bazafata umwenda w’Umuyahudi maze bavuge bati: “turajyana+ kuko twumvise ko Imana iri kumwe namwe.”’”+

Ibisobanuro ahagana hasi