Zekariya 9:1-17

  • Urubanza Imana yaciriye ibihugu bikikije Yerusalemu (1-8)

  • Umwami wa Siyoni araje (9, 10)

    • Umwami wicisha bugufi kandi ugendera ku ndogobe (9)

  • Abantu ba Yehova bazabona umudendezo (11-17)

9  Urubanza: “Ijambo rya Yehova ryibasiye igihugu cya Hadaraki,Ariko cyane cyane Damasiko,+Kuko Yehova ahanze ijisho rye ku bantu+No ku miryango yose ya Isirayeli.   Nanone, urwo rubanza rureba Hamati+ byegeranye,Na Tiro+ na Sidoni,+ nubwo abahatuye ari abanyabwenge cyane.+   Abaturage b’i Tiro biyubakiye urukuta ruyizengurutse,Birundanyirizaho ifeza, iba nyinshi nk’umukungugu,Na zahabu, imera nk’imyanda iri mu nzira.+   Ariko Yehova azaka abaturage b’i Tiro ubutunzi bwabo,Kandi ingabo zabo azazirimburira mu nyanja.+ Umujyi wa Tiro uzatwikwa n’umuriro.+   Abo muri Ashikeloni bazabireba bagire ubwoba. Ab’i Gaza bazagira umubabaro mwinshi cyane. Abo muri Ekuroni na bo bazababara, bitewe n’uko ibyo bari biringiye bitabonetse. Nta mwami uzongera kuba i Gaza,Kandi muri Ashikeloni ntihazongera guturwa.+   Abana bavutse ku babyeyi batashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko bazatura muri Ashidodi,Kandi nzatuma ubwibone bw’Abafilisitiya bushira.+   Nzababuza kurya inyama zirimo amaraso,Kandi mbabuze kurya ibyokurya bizira. Umuntu wo mu Bafilisitiya uzasigara azaba uw’Imana yacu,Kandi azamera nk’umuyobozi mu Buyuda.+ Abaturage bo muri Ekuroni bazamera nk’Abayebusi.+   Nzahagarara hafi y’abantu banjye mbarinde,+Ku buryo nta mwanzi uzabageraho ngo abibasire. Nta muntu uzongera kubakandamiza,*+Kuko njyewe ubwanjye niboneye ibibazo barimo.   “Ishime cyane wa mukobwa w’i Siyoni we! Nimurangurure amajwi yo gutsinda mwa baturage b’i Yerusalemu mwe! Dore umwami wanyu aje abasanga.+ Arakiranuka kandi azabahesha agakiza.* Yicisha bugufi+ kandi agendera ku ndogobe,Ndetse ku cyana cy’indogobe.+ 10  Nzarimbura amagare y’intambara yo mu gihugu cya Efurayimu,Ndimbure n’amafarashi y’i Yerusalemu. Nzatuma imiheto y’intambara itongera kubaho. Umwami wanyu azatangariza ibihugu amahoro,+Kandi azategeka kuva ku nyanja imwe ukagera ku yindi,No kuva ku Ruzi rwa Ufurate ukagera ku mpera z’isi.+ 11  Kandi nawe Siyoni, nzarekura imfungwa zawe zive mu rwobo rutagira amazi,+Bitewe n’isezerano nagiranye nawe rikemezwa n’amaraso. 12  Mwa mfungwa mwe! Mwizere ko muzabona umudendezo, mugasubira mu gihugu cyanyu gifite umutekano.+ Nanone uyu munsi ndakubwira nti: ‘Siyoni* we, nzaguha imigisha myinshi ngukubire kabiri.+ 13  Nzagonda umuheto wanjye, ari wo u Buyuda,Nshyiremo umwambi wanjye, ari wo Efurayimu. Siyoni we, nzakangura abahungu baweBatere abahungu b’u Bugiriki. Nzakugira nk’inkota y’umurwanyi w’umunyambaraga.’ 14  Yehova azaboneka hejuru yabo,Kandi umwambi we uzanyaruka nk’umurabyo. Yehova Umwami w’Ikirenga azavuza ihembe,+Maze ajyane n’imiyaga ikaze cyane yo mu majyepfo. 15  Yehova nyiri ingabo azabarwanirira. Abanzi babo bazabatera bitwaje imihumetso, ariko ntibazabatsinda.+ Bazishima cyane basakuze nk’abanyoye divayi. Bazamera nk’amasorori yuzuye divayi,Bamere nk’amaraso asutswe mu nguni z’igicaniro.+ 16  “Kuri uwo munsi, Yehova Imana yabo azabakiza. Azabakiza nk’uko umwungeri akiza intama ze.+ Bazarabagirana bari mu gihugu cye, bamere nk’amabuye y’agaciro atatse ku ikamba.+ 17  Mbega ukuntu afite ineza nyinshi!+ Rwose afite ubwiza butangaje! Ibyokurya na divayi nshya bizatuma abasore n’inkumi bishima,+Kandi bagire imbaraga.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “kubakoresha imirimo y’agahato.”
Cyangwa “agenda atsinda.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umugore.”