Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIBAZO CYA 10

Ni iki Bibiliya idusezeranya mu gihe kiri imbere?

“Abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”

Zaburi 37:29

“Isi ihoraho iteka ryose.”

Umubwiriza 1:4

“Urupfu azarukuraho burundu kugeza iteka ryose, kandi Umwami w’Ikirenga Yehova azahanagura amarira ku maso yose.”

Yesaya 25:8

“Icyo gihe amaso y’abatabona azareba, n’amatwi y’abatumva yumve. Icyo gihe umuntu wamugaye azasimbuka nk’impara kandi ururimi rw’umuntu utavuga ruzavuga mu ijwi ryo hejuru rifite ibyishimo. Amazi azadudubiza mu butayu kandi imigezi itembe mu kibaya cy’ubutayu.”

Yesaya 35:5, 6

“Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzongera kubaho. Agahinda, gutaka cyangwa kubabara na byo ntibizongera kubaho. Ibya kera bizaba byavuyeho.”

Ibyahishuwe 21:4

“Bazubaka amazu bayabemo kandi bazatera ibiti by’imizabibu barye imbuto zabyo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo kandi ntibazahinga ngo biribwe n’abandi, kuko abantu banjye bazabaho iminsi myinshi nk’igiti, kandi abo natoranyije bazishimira mu buryo bwuzuye ibyo bakora.”

Yesaya 65:21, 22