Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIBAZO CYA 7

Ni iki Bibiliya yahanuye ku birebana n’igihe turimo?

“Igihugu kizatera ikindi n’ubwami burwane n’ubundi . . . Ibyo byose bizaba ari intangiriro y’imihangayiko myinshi.”

Matayo 24:7, 8

“Hazaza abahanuzi benshi b’ibinyoma kandi bazayobya benshi. Kubera ko ubugome buzaba bwariyongereye, abantu benshi ntibazakomeza gukundana.”

Matayo 24:11, 12

“Nimwumva iby’intambara n’inkuru zivuga iby’intambara, ntibizabahangayikishe cyane kuko ibyo bintu bigomba kubaho. Icyakora imperuka izaba itaraza.”

Mariko 13:7

“Hazabaho imitingito ikomeye, kandi hirya no hino hazabaho inzara n’ibyorezo by’indwara. Nanone abantu bazabona ibintu biteye ubwoba n’ibimenyetso bikomeye biturutse mu ijuru.”

Luka 21:11

“Mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira. Abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru, batuka Imana, batumvira ababyeyi, ari indashima, kandi ari abahemu. Bazaba badakunda ababo, batumvikana n’abandi, basebanya, batamenya kwifata, bafite ubugome, kandi badakunda ibyiza. Bazaba bagambana, ari ibyigenge, bibona, kandi bakunda ibinezeza aho gukunda Imana. Nanone bazaba bigira nk’abakorera Imana ariko mu by’ukuri badakora ibiyishimisha.”

2 Timoteyo 3:1-5