Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIBAZO CYA 5

Bibiliya irimo ubuhe butumwa?

“Nzatuma wowe n’umugore muba abanzi kandi urubyaro rwawe rwangane n’urubyaro rwe. Ruzakumena umutwe, nawe uzarukomeretsa agatsinsino.”

Intangiriro 3:15

“Urubyaro rwawe ruzatuma abatuye isi babona umugisha kubera ko wanyumviye.”

Intangiriro 22:18

“Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.”

Matayo 6:10

“Vuba aha, Imana itanga amahoro igiye kumenagurira Satani munsi y’ibirenge byanyu.”

Abaroma 16:20

“Ibintu byose nibimara kumwumvira, icyo gihe Umwana ubwe na we azayoborwa n’Imana, yo yamuhaye ubushobozi bwo gutegeka ibintu byose, kugira ngo Imana abe ari yo yonyine iba umutegetsi.”

1 Abakorinto 15:28

“Ubu noneho turi kuvuga ku masezerano yahawe Aburahamu n’urubyaro rwe . . . , ari we Kristo. Niba muri aba Kristo, muri abana nyakuri ba Aburahamu.”

Abagalatiya 3:16, 29

“Ubwami bw’isi bubaye ubwami bw’Umwami wacu n’ubwa Kristo, kandi azaba umwami iteka ryose.”

Ibyahishuwe 11:15

“Icyo kiyoka kinini kijugunywa hasi. Ni cyo ya nzoka ya kera yitwa Satani Usebanya, kandi ni cyo kiyobya abari ku isi yose. Nuko kijugunywa ku isi kandi n’abamarayika bacyo bajugunywa ku isi.”

Ibyahishuwe 12:9

“Afata cya kiyoka, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Satani Usebanya, arakiboha kugira ngo kimare imyaka 1.000 kiboshye.”

Ibyahishuwe 20:2