Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIBAZO CYA 11

Iyo umuntu apfuye bigenda bite?

“Umwuka we umuvamo, agasubira mu butaka, uwo munsi ibitekerezo bye bigashira.”

Zaburi 146:4

“Abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bazi . . . Ibyo ushobora gukora byose ujye ubikorana imbaraga zawe zose, kuko mu Mva aho uzajya nta mirimo cyangwa imigambi cyangwa ubumenyi cyangwa ubwenge bihaba.”

Umubwiriza 9:5, 10

“[Yesu] arababwira ati: ‘incuti yacu Lazaro arasinziriye, ariko ngiyeyo kumukangura.’ Icyakora Yesu yababwiraga ko yapfuye. Ariko bo batekerezaga ko yavugaga ibyo gusinzira bisanzwe. Noneho Yesu ababwira yeruye ati: ‘Lazaro yarapfuye!’”

Yohana 11:11, 13, 14