Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIBAZO CYA 14

Wacunga ute umutungo wawe?

“Umuntu ukunda ibinezeza azakena, kandi ukunda divayi n’amavuta ntazigera aba umukire.”

Imigani 21:17

“Uguza aba ari umugaragu w’umugurije.”

Imigani 22:7

“Ni nde muri mwe waba ushaka kubaka inzu nini utabanza kwicara akabara ibyo azayitangaho, ngo arebe niba afite ibyayuzuza? Bitabaye ibyo, ashobora kubaka fondasiyo ariko ntashobore kuzuza iyo nzu, maze ababireba bose bakamuseka bati: ‘uyu muntu yatangiye kubaka none yananiwe kuzuza.’”

Luka 14:28-30

“Ariko bamaze guhaga, abwira abigishwa be ati: ‘mukusanyirize hamwe ibice bisigaye kugira ngo hatagira igipfa ubusa.’”

Yohana 6:12