Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIBAZO CYA 16

Ni iki wakora ngo uhangane n’imihangayiko?

“Ikoreze Yehova ibiguhangayikisha byose, na we azagufasha. Ntazigera yemera ko umukiranutsi agwa.”

Zaburi 55:22

“Imigambi y’umunyamwete izana inyungu, ariko umuntu uhubuka ntazabura gukena.”

Imigani 21:5

“Ntutinye kuko ndi kumwe nawe. Ntuhangayike kuko ndi Imana yawe. Nzagukomeza, rwose nzagufasha. Nzagufata n’ukuboko kwanjye kw’iburyo gukiranuka ngukomeze.”

Yesaya 41:10

“Ni nde muri mwe ushobora kongera n’umunsi umwe ku gihe azamara, abiheshejwe no guhangayika?”

Matayo 6:27

“Bityo rero, ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo. Buri munsi uba ufite ibibazo byawo bihagije.”

Matayo 6:34

‘Mumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.’

Abafilipi 1:10

“Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha. Ahubwo buri gihe mujye musenga Imana muyinginga, muyisabe ibayobore muri byose kandi mujye muhora muyishimira. Ibyo nimubikora, amahoro y’Imana arenze cyane uko umuntu yabyiyumvisha, azarinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu binyuze kuri Kristo Yesu.”

Abafilipi 4:6, 7