Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIBAZO CYA 12

Ni ibihe byiringiro dufite ku birebana n’abapfuye?

“Ntimutangazwe n’ibyo, kuko igihe kizagera, maze abari mu mva bose bakumva ijwi rye, bakavamo.”

Yohana 5:28, 29

“Imana izazura abakiranutsi n’abakiranirwa.”

Ibyakozwe n’Intumwa 24:15

“Mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje bahagaze imbere y’iyo ntebe y’ubwami, maze ibitabo birabumburwa. Ariko habumburwa n’ikindi gitabo, ari cyo gitabo cy’ubuzima. Nuko abapfuye bacirwa imanza zishingiye ku byanditswe muri ibyo bitabo hakurikijwe ibyo bakoze. Nuko inyanja igarura abayipfiriyemo, kandi urupfu n’Imva na byo bigarura abapfuye babirimo. Hanyuma bacirwa imanza hakurikijwe ibyo buri muntu ku giti cye yakoze.”

Ibyahishuwe 20:12, 13