Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIBAZO CYA 15

Ni iki wakora ngo ugire ibyishimo?

“Ibyiza ni ugusangira imboga mu rukundo, aho gusangira inyama nziza mu rwango.”

Imigani 15:17

“Njyewe Yehova ndi Imana yawe ni njye ukwigisha ibikugirira akamaro, nkakunyuza mu nzira ukwiriye kunyuramo.”

Yesaya 48:17

“Abagira ibyishimo ni abazi ko bakeneye Imana, kuko Ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.”

Matayo 5:3

“Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.”

Matayo 22:39

“Ibyo mushaka ko abantu babakorera, namwe mujye mubibakorera.”

Luka 6:31

“Abagira ibyishimo ni abumva ijambo ry’Imana kandi bagashyira mu bikorwa ibyo rivuga.”

Luka 11:28

“Niyo umuntu yatunga ibintu byinshi cyane, ntibishobora kumuhesha ubuzima.”

Luka 12:15

“Nuko rero, niba dufite ibyokurya, imyambaro n’aho kuba, tujye tunyurwa na byo.”

1 Timoteyo 6:8

“Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”

Ibyakozwe n’Intumwa 20:35