Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIBAZO CYA 2

Wakwiga ute ibyerekeye Imana?

“Ibiri muri iki gitabo cy’Amategeko ujye uhora ubivuga, ubitekerezeho ku manywa na nijoro kugira ngo ukurikize ibyanditswemo byose, kuko ari bwo uzagira icyo ugeraho kandi ukagaragaza ubwenge mu byo ukora byose.”

Yosuwa 1:8

“Bakomeza gusoma mu gitabo mu ijwi riranguruye, basoma Amategeko y’Imana y’ukuri, barayasobanura neza kandi bagaragaza uko bayashyira mu bikorwa. Bakomeza gufasha abantu gusobanukirwa ibyasomwaga.”

Nehemiya 8:8

“Umuntu ugira ibyishimo ni udakurikiza inama z’ababi . . . , ahubwo amategeko ya Yehova ni yo yishimira, kandi amategeko y’Imana ayasoma ku manywa na nijoro akayatekerezaho. . . . Ibyo akora byose bizamugendekera neza.”

Zaburi 1:1-3

“Nuko Filipo ariruka agera iruhande rw’iryo gare, yumva uwo mugabo asoma ubuhanuzi bwa Yesaya mu ijwi riranguruye. Nuko aramubaza ati: ‘ese ibyo usoma urabisobanukiwe koko?’ Na we aramusubiza ati: ‘ubwo se, nabisobanukirwa nte ntabonye ubinsobanurira?’”

Ibyakozwe n’Intumwa 8:30, 31

“Kuva isi yaremwa abantu bashobora gusobanukirwa imico yayo itaboneshwa amaso. Bashobora gusobanukirwa uko Imana iteye, binyuze mu kwitegereza ibyo yaremye. Ibyo byaremwe ni byo bigaragaza imbaraga z’Imana zihoraho kandi bikagaragaza ko iriho koko. Nta cyo rero bafite bakwireguza.

Abaroma 1:20

“Ibyo ujye ubitekerezaho, abe ari byo uhugiramo kugira ngo amajyambere yawe agaragarire bose.”

1 Timoteyo 4:15

“Nimucyo kandi tujye tuzirikana abandi kugira ngo buri wese muri twe ashishikarize mugenzi we gukundana no gukora imirimo myiza. Ntitukirengagize guteranira hamwe.”

Abaheburayo 10:24, 25

“Niba rero muri mwe hari umuntu ukeneye ubwenge, ajye akomeza abusabe Imana kandi izabumuha, kuko Imana iha abantu bose ibigiranye ubuntu kandi nta we ijya irakarira ngo ni uko yayisabye.”

Yakobo 1:5