IKIBAZO CYA 6
Ni iki Bibiliya yahanuye ku birebana na Mesiya?
UBUHANUZI
“Nawe Betelehemu Efurata, . . . muri wowe hazava umuyobozi uzakora ibyo nshaka muri Isirayeli.”
UKO BWASOHOYE
“Yesu amaze kuvukira i Betelehemu ho muri Yudaya, icyo gihe Herode akaba yari umwami, abantu baragura bakoresheje inyenyeri baturutse iburasirazuba baza i Yerusalemu.”
UBUHANUZI
“Bigabanya imyenda yanjye, bagakoresha ubufindo kugira ngo bagabane imyambaro yanjye.”
UKO BWASOHOYE
“Abasirikare bamaze kumanika Yesu ku giti, bafata imyenda ye bayigabanyamo kane . . . Ariko iyo kanzu ntiyari ifite uruteranyirizo, kuko yari iboshye kuva hejuru kugeza hasi. Nuko baravugana bati: ‘Ntituyice! Ahubwo dukoreshe ubufindo kugira ngo tumenye uri buyitware.’”
UBUHANUZI
“Arinda amagufwa ye yose. Nta na rimwe ryavunitse.”
UKO BWASOHOYE
“Ariko bageze kuri Yesu, basanga yamaze gupfa, ntibamuvuna amaguru.”
UBUHANUZI
“Yatewe icumu kubera ibyaha byacu.”
UKO BWASOHOYE
“Umwe mu basirikare amutera icumu mu rubavu, ako kanya havamo amaraso n’amazi.”
UBUHANUZI
“Bampa ibihembo byanjye bingana n’ibiceri by’ifeza 30.”
UKO BWASOHOYE
“Hanyuma umwe muri za ntumwa 12 witwaga Yuda Isikariyota ajya kureba abakuru b’abatambyi, maze arababwira ati: ‘muzampa iki kugira ngo mbereke uko mwamufata?’ Bamusezeranya kumuha ibiceri by’ifeza 30.”