Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIBAZO CYA 3

Ni nde wanditse Bibiliya?

“Mose yandika amagambo yose Yehova yamubwiye.”

Kuva 24:4

“Daniyeli yabonye ibintu mu nzozi aryamye ku buriri bwe. Nuko yandika ibyo yarose kandi yandika uko byose byagenze.”

Daniyeli 7:1

‘Igihe mwakiraga ijambo ryayo twababwiye, ntimwaryemeye nk’ijambo ry’abantu, ahubwo mwemeye ko ari ijambo ry’Imana.’

1 Abatesalonike 2:13

“Ibyanditswe byera byose byaturutse ku Mana, kandi bifite akamaro ko kwigisha umuntu.”

2 Timoteyo 3:16

“Nta na rimwe ubuhanuzi bwigeze buzanwa n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu bavugaga ibyavaga ku Mana, kuko babaga bayobowe n’umwuka wera.”

2 Petero 1:21