Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIBAZO CYA 18

Ni iki wakora ngo ube incuti y’Imana?

“Wowe wumva amasengesho, abantu b’ingeri zose bazaza aho uri.”

Zaburi 65:2

“Jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose, kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe. Ujye umuzirikana mu byo ukora byose, na we azakuyobora.”

Imigani 3:5, 6

“Bazabona ubuzima bw’iteka nibakumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.”

Yohana 17:3

“Kuko [Imana] itari kure y’umuntu wese muri twe.”

Ibyakozwe n’Intumwa 17:27

“Icyo nkomeza gusenga nsaba ni iki: Ni uko urukundo rwanyu rwarushaho kwiyongera, kandi mukarushaho kugira ubumenyi nyakuri n’ubushishozi.”

Abafilipi 1:9

“Niba rero muri mwe hari umuntu ukeneye ubwenge, ajye akomeza abusabe Imana kandi izabumuha, kuko Imana iha abantu bose ibigiranye ubuntu kandi nta we ijya irakarira ngo ni uko yayisabye.”

Yakobo 1:5

“Mwegere Imana na yo izabegera. Mwa banyabyaha mwe, nimureke gukora ibintu bibi. Namwe mutazi gufata imyanzuro mureke gushidikanya.”

Yakobo 4:8

“Dore ikigaragaza ko umuntu akunda Imana: Ni uko akurikiza amategeko yayo kandi amategeko yayo ntagoye.”

1 Yohana 5:3